Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje ko rwifuriza ineza Congo n’inzira rugiye kunyura ngo ibyaho bihoshe

radiotv10by radiotv10
21/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragaje ko rwifuriza ineza Congo n’inzira rugiye kunyura ngo ibyaho bihoshe
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda ruvuga ko rwifuza ko haboneka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bibangamiye n’umutekano warwo, ndetse ko ruramutse rwifujweho inkunga rwayitanga, ariko ko ubu rugiye gusaba abashinzwe umutekano muri Afurika kugira icyo bakora.

I Kigali mu Rwanda hateraniye inama yahuje inzobere ziturutse mu Bihugu icumi (10) igamije gushaka umuti w’ibibazo byugarije akarere.

Izi nzobere zagarutse kuri bimwe mu bibazo bicyugarije Afuruka, birimo ihirikwa ry’ubutegetsi mu Bihugu byo muri Afurika yo hagati ndetse n’intambara z’urudaca zisiga abaturage bambuwe uburenganzira bw’ibanze.

Izi nzobere zemeza ko abahirika ubutegetsi bamaze gutanga agahenge, ubu igihangayikije cyane ari ibibazo by’intambara zikomeje guhitana abaturage, by’umwihariko iyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi nama inarimo uhagarariye iki Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora inama Ngishwanama y’Abaminisitiri mu bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umugabane w’u Burayi, America n’Imiryango Mpuzamahanga, Amb. Guillaume Kavaruganda yavuze ko ikibazo cyo muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo muri DRC, ari cyo u Rwanda rugomba gusaba izi nzobere gushakira umuti, kuko kibangamiye n’umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Igihugu ubwacyo kibashije kwirangiriza ibibazo natwe byadufasha, badusabye inkunga nk’uko byagiye bibaho mu bihe byashize, natwe twayibaha. Ni byo dusaba ntakindi. Ni ukubabwira ko twebwe twifuza ko Igihugu cyabo cyatekana, tugahahirana, tukagenderana.”

Yakomeje agira ati “Ibyo tuvuyemo tuzabishyikiriza Abaminisitiri, ni bo bafata ibyemezo bifatika. Twebwe tubagira inama. Inama nk’uko ubizi igirira akamaro uyihawe, ntabwo dutanga amategeko. Twe tujya inama ishobora gukurikizwa cyangwa ntikurikizwe.”

Iyi nzira igiye gukoreshwa n’u Rwanda iriyongera ku zindi zirimo iy’i Luanda na Nairobi, zombi zashyigikiraga ko habaho ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ariko kugeza ubu bikaba byarakomeje kunanirana kubera imbaraga nke z’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu.

Izi nzobere ziri kwiga ku bibazo binyuranye
Amb. Guillaume Kavaruganda avuga ko bagiye kugira icyo basaba cyatuma ibyo muri Congo birangira
U Rwanda rwahawe kuyobora Inama Ngishwanama y’Abaminisitiri ku bibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − eight =

Previous Post

Hamenyekanye agaciro k’abarirwa mu mamiliyoni k’ibyangirikiye mu nkongi yibasiye inyubako i Musanze

Next Post

Ibyishimo mu Banyarwanda ni byose: Intsinzi y’Amavubi yari inyotewe ibonetse ishyitse

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyishimo mu Banyarwanda ni byose: Intsinzi y’Amavubi yari inyotewe ibonetse ishyitse

Ibyishimo mu Banyarwanda ni byose: Intsinzi y'Amavubi yari inyotewe ibonetse ishyitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.