Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragarije amahanga icyarutunguye nyuma yuko Abacancuro b’Abanyaburayi batahuwe mu ntambara ya Congo

radiotv10by radiotv10
20/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragarije amahanga icyarutunguye nyuma yuko Abacancuro b’Abanyaburayi batahuwe mu ntambara ya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko bitumvikana kuba Umuryango Mpuzamahanga wararuciye ukarumira ubwo abacancuro barenga 280 b’Abanyaburayi bamanikaga amaboko mu ntambara bari baragiyemo gufashamo FARDC, ndetse bakambuka banyuzwa mu Rwanda, kandi ubizi neza ko ikoreshwa ryabo rihabanye n’amasezerano mpuzamahanga.

Ambasaderi Ernest Rwamucyo yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025 mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, kigaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagarutse ku byagiye biba mu gihe cyatambutse by’umwihariko ibyabaye kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, byongeye kugaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wirengagiza umuzi w’ibi bibazo bikomeje kugira ingaruka ku baturage benshi.

Rwamucyo yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwakira abahunga baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abasivile ndetse n’abandi bagiraga uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Mu buryo butunguranye bamwe mu bambutse bajya mu Rwanda, ni bamwe mu bateye imbogamizi nk’uko twabibwiye kenshi Akanama. Tariki 29 Mutarama, abacancuro barenga 280 b’abanyamahanga ndetse n’abasirikare barenga 100 ba Congo, bambutse bajya mu Rwanda, byanagaragaje ko FARDC ikoresha abarwanyi b’abanyamahanga, ariko ntacyo Umuryango Mpuzamahanga wigeze ubivugaho.”

Amb. Rwamucyo yavuze kandi ko u Rwanda rutahwemye kwibutsa amahanga ibyo yemeranyijweho ku ikoreshwa ry’abacancuro, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yo mu 1989 y’Umuryango w’Abibumbye abuza Ibihugu kubifashisha mu bikorwa bya gisirikare.

Ati “Ikibabaje kurushaho, ni ukuba umuryango mpuzamahanga ukomeje gutera umugongo gushakira umuti impungenge z’umutekano w’u Rwanda, umugambi wo kurimbura Abanyekongo b’Abatutsi, ndetse no gusobanura mu buryo butari bwo aya makimbirane.”

Yavuze ko aho kugira ngo ubutegetsi bwa Congo bufate inshingano zo gukemura ibibazo by’iki Gihugu, ahubwo bwiyemeje guhora bushaka uwo bubyegekaho, byumwihariko bukaba bwarakunze kubitwerera u Rwanda, none ubu buri no kubishyira Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu.

Ati “Ni ryari uyu mukino wo kwegeka ibibazo ku bandi uzarangira? Ndakeka umwe mu bari hano agomba gufata inshingano. Ukuri kw’ibiri kuba, kwakomeje kwigaragaza, kongera kubura imirwano kwa M23, bifite umuzi mu byabaye mu binyacumi bishize byo kwambura uburenganzira imwe mu miryango migari y’Abanyekongo hashingiwe ku bwoko byabayeho mbere y’ubuyobozi bw’u Rwanda buriho ubu.”

Uhagarariye u Rwanda muri UN, yongeye kwibutsa ko u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko umutwe wa FDRL uri mu mizi y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.

Ati “Kuva muri 2018, ibisasu bya rutura birenga 20 byarashwe mu Rwanda byumwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba. Uretse kuba FDLR ari umutwe uteye impungenge, unakorana ndetse ugaterwa inkunga na FARDC. Guverinoma ya DRC igomba kumenya ko imikoranire yayo na FDLR, bihungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi bikagira ingaruka kuri bamwe mu Banyekongo b’Abasivile.”

Yavuze kandi ko uretse uyu mutwe wa FDLR, u Rwanda runatewe impungenge n’abasirikare bagiye gufasha Congo, bakomeje kurundwa ku mipaka yarwo, barimo ingabo z’u Burundi zifite ingengabitekerezo imwe na FDLR ishingiye ku bwoko, kimwe n’abasirikare ba SAMIDRC ndetse n’Abacancuro basigaye muri kiriya Gihugu.

Nanone kandi u Rwanda rwagaragaje ko rutewe impungenge no kuba Perezida Felix Tshisekedi wa DRC akomeje kuzenguruka amahanga, yongera gusaba bimwe mu Bihugu byo muri Afurika kumuha ingabo zo kujya kumufasha.

Ati “Ingabo zose z’amahanga zigomba kuva mu burasirazuba bwa DRC kuko ziteye impungenge umutekano w’u Rwanda. Urugero, ubwo i Goma hafatwaga, ingabo za FARDC, iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba FDLR, bahise berecyeza intwaro zabo ku Rwanda bica abasivile b’inzirakarengane 16 ndetse banakomeretsa abandi 177 b’abasivile, ndetse banasenya imitungo n’inzu byabo.”

Amb. Rwamucyo yakomeje agira ati “Ariko nta Gihugu na kimwe kigeze cyamagana ibi bikorwa byo kuvogera ubusugire bw’u Rwanda. U Rwanda ntayandi mahitamo rufite, uretse gukaza ingamba z’ubwirinzi kandi ruzakomeza kubikora.”

Uhagarariye u Rwanda muri UN, kandi yongeye guhakana ibirego by’ibinyoma byakunze gushinjwa u Rwanda ko rwiba amabuye y’agaciro ya Congo, avuga ko abiba imitungo ya kiriya Gihugu bazwi ariko ko u Rwanda rutigeze rubamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Minisitiri Nduhungirehe yashimiye uhagarariye Ukraine mu Rwanda warangije inshingano ze

Next Post

Dore akayabo k’amafaranga agiye kwishyurwa abari mu ndege yakoze impanuka idasanzwe

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore akayabo k’amafaranga agiye kwishyurwa abari mu ndege yakoze impanuka idasanzwe

Dore akayabo k’amafaranga agiye kwishyurwa abari mu ndege yakoze impanuka idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.