Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko bitumvikana kuba Umuryango Mpuzamahanga wararuciye ukarumira ubwo abacancuro barenga 280 b’Abanyaburayi bamanikaga amaboko mu ntambara bari baragiyemo gufashamo FARDC, ndetse bakambuka banyuzwa mu Rwanda, kandi ubizi neza ko ikoreshwa ryabo rihabanye n’amasezerano mpuzamahanga.
Ambasaderi Ernest Rwamucyo yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025 mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, kigaga ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagarutse ku byagiye biba mu gihe cyatambutse by’umwihariko ibyabaye kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, byongeye kugaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga wirengagiza umuzi w’ibi bibazo bikomeje kugira ingaruka ku baturage benshi.
Rwamucyo yavuze ko u Rwanda rwakomeje kwakira abahunga baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abasivile ndetse n’abandi bagiraga uruhare mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati “Mu buryo butunguranye bamwe mu bambutse bajya mu Rwanda, ni bamwe mu bateye imbogamizi nk’uko twabibwiye kenshi Akanama. Tariki 29 Mutarama, abacancuro barenga 280 b’abanyamahanga ndetse n’abasirikare barenga 100 ba Congo, bambutse bajya mu Rwanda, byanagaragaje ko FARDC ikoresha abarwanyi b’abanyamahanga, ariko ntacyo Umuryango Mpuzamahanga wigeze ubivugaho.”
Amb. Rwamucyo yavuze kandi ko u Rwanda rutahwemye kwibutsa amahanga ibyo yemeranyijweho ku ikoreshwa ry’abacancuro, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yo mu 1989 y’Umuryango w’Abibumbye abuza Ibihugu kubifashisha mu bikorwa bya gisirikare.
Ati “Ikibabaje kurushaho, ni ukuba umuryango mpuzamahanga ukomeje gutera umugongo gushakira umuti impungenge z’umutekano w’u Rwanda, umugambi wo kurimbura Abanyekongo b’Abatutsi, ndetse no gusobanura mu buryo butari bwo aya makimbirane.”
Yavuze ko aho kugira ngo ubutegetsi bwa Congo bufate inshingano zo gukemura ibibazo by’iki Gihugu, ahubwo bwiyemeje guhora bushaka uwo bubyegekaho, byumwihariko bukaba bwarakunze kubitwerera u Rwanda, none ubu buri no kubishyira Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu.
Ati “Ni ryari uyu mukino wo kwegeka ibibazo ku bandi uzarangira? Ndakeka umwe mu bari hano agomba gufata inshingano. Ukuri kw’ibiri kuba, kwakomeje kwigaragaza, kongera kubura imirwano kwa M23, bifite umuzi mu byabaye mu binyacumi bishize byo kwambura uburenganzira imwe mu miryango migari y’Abanyekongo hashingiwe ku bwoko byabayeho mbere y’ubuyobozi bw’u Rwanda buriho ubu.”
Uhagarariye u Rwanda muri UN, yongeye kwibutsa ko u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko umutwe wa FDRL uri mu mizi y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo.
Ati “Kuva muri 2018, ibisasu bya rutura birenga 20 byarashwe mu Rwanda byumwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba. Uretse kuba FDLR ari umutwe uteye impungenge, unakorana ndetse ugaterwa inkunga na FARDC. Guverinoma ya DRC igomba kumenya ko imikoranire yayo na FDLR, bihungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi bikagira ingaruka kuri bamwe mu Banyekongo b’Abasivile.”
Yavuze kandi ko uretse uyu mutwe wa FDLR, u Rwanda runatewe impungenge n’abasirikare bagiye gufasha Congo, bakomeje kurundwa ku mipaka yarwo, barimo ingabo z’u Burundi zifite ingengabitekerezo imwe na FDLR ishingiye ku bwoko, kimwe n’abasirikare ba SAMIDRC ndetse n’Abacancuro basigaye muri kiriya Gihugu.
Nanone kandi u Rwanda rwagaragaje ko rutewe impungenge no kuba Perezida Felix Tshisekedi wa DRC akomeje kuzenguruka amahanga, yongera gusaba bimwe mu Bihugu byo muri Afurika kumuha ingabo zo kujya kumufasha.
Ati “Ingabo zose z’amahanga zigomba kuva mu burasirazuba bwa DRC kuko ziteye impungenge umutekano w’u Rwanda. Urugero, ubwo i Goma hafatwaga, ingabo za FARDC, iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba FDLR, bahise berecyeza intwaro zabo ku Rwanda bica abasivile b’inzirakarengane 16 ndetse banakomeretsa abandi 177 b’abasivile, ndetse banasenya imitungo n’inzu byabo.”
Amb. Rwamucyo yakomeje agira ati “Ariko nta Gihugu na kimwe kigeze cyamagana ibi bikorwa byo kuvogera ubusugire bw’u Rwanda. U Rwanda ntayandi mahitamo rufite, uretse gukaza ingamba z’ubwirinzi kandi ruzakomeza kubikora.”
Uhagarariye u Rwanda muri UN, kandi yongeye guhakana ibirego by’ibinyoma byakunze gushinjwa u Rwanda ko rwiba amabuye y’agaciro ya Congo, avuga ko abiba imitungo ya kiriya Gihugu bazwi ariko ko u Rwanda rutigeze rubamo.
RADIOTV10