• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

radiotv10by radiotv10
04/03/2025
in Uncategorized
0
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ari icyasha yarwambitse kidashobora kwihanganirwa, kandi ko rubikeneyeho ibisobanuro.

Ni nyuma yuko Guverinoma ya Canada itangaje ibihano yafatiwe u Rwanda, ibinyujije mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mélanie Joly, na Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga, Ahmed Hussen ndetse na Minisitiri ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, Mary Ng.

Iri tangazo rya Guverinoma ya Canada ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, rivuga ko iki Gihugu cyamaganye kuba umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice binyuranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo Goma na Bukavu, uheruka gufata.

Canada kandi igendeye ku birego by’ibinyoma byahimbwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, yavuze ko yamaganye “kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri DRC ziha ubufasha M23” ngo bikaba ari ukuvogera ubusugire bwa DRC.

Iki Gihugu kigendeye kuri ibi birego by’ibihimbano, kikaba cyatangaje ibyemezo by’ibihano cyafashe birimo guhagarika gutanga ibyemezo ku bicuruzwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byoherezwa mu Rwanda, guhagarika ibikorwa bishya by’ubucuruzi hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi kimwe no gutanga inkunga zahabwaga urwego rw’abikorera mu bikorwa by’iterambere.

Harimo kandi no gusubiramo ibijyanye no kuba Guverinoma ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda, n’ibindi bizaba biteganyijwe kuhabera.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, yagaragaje ko yamenye iri tangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Canada “ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ariko isanga ari uguharabika u Rwanda n’icyasha bidashobora kwihanganirwa. Tuzakenera ibisobanuro kuri ibi byatangajwe na Guverinoma ya Canada.”

Mu itangazo rya Canada, kandi yasabye ko hakomeza gukoreshwa inzira z’ibiganiro mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri DRC, kandi ikagaragaza ko ishyigikiye inzira ziri gukoreshwa n’abayobozi bo mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “Canada idakwiye kuvuga ko ishyigikiye ingamba z’abayobozi bo mu karere mu nzira z’amahoro, mu gihe yegeka ku Rwanda ibirego byose, ikananirwa gusaba ko Guverinoma ya DRC ibazwa inshingano ku ruhare igira mu bitero igaba ku baturage bayo. Ibi birimo n’ibibombe bikomeje kuraswa mu bitero bigabwa mu bice by’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo bikorwa na FARDC, FDLR na Wazalendo. Guceceka kwa Canada kuri aka kaga gahonyora uburenganzira bwa muntu, ni ikosa ni n’ikimwaro.”

Guverinoma y’u Rwanda isoza ivuga ko ibi bihano byatangajwe na Canada, bitazatanga umuti w’ibibazo by’amakimbirane bihari, icyakora u Rwanda rukizeza ko ruzakomeza gukorana n’Umugabane wa Afurika uri mu nzira z’ibiganiro bigamije gushaka umuti wabyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Menya akayabo k’amamiliyari u Rwanda ruri kwishyuza u Bwongereza n’impamvu

Next Post

Kigali: Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu wa Polisi wo gushakisha abakekwaho ubujura

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Kigali: Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu wa Polisi wo gushakisha abakekwaho ubujura

Kigali: Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu wa Polisi wo gushakisha abakekwaho ubujura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.