Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

radiotv10by radiotv10
04/03/2025
in Uncategorized
0
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ari icyasha yarwambitse kidashobora kwihanganirwa, kandi ko rubikeneyeho ibisobanuro.

Ni nyuma yuko Guverinoma ya Canada itangaje ibihano yafatiwe u Rwanda, ibinyujije mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mélanie Joly, na Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga, Ahmed Hussen ndetse na Minisitiri ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze n’Ubucuruzi Mpuzamahanga, Mary Ng.

Iri tangazo rya Guverinoma ya Canada ryagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, rivuga ko iki Gihugu cyamaganye kuba umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice binyuranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo Goma na Bukavu, uheruka gufata.

Canada kandi igendeye ku birego by’ibinyoma byahimbwe n’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, yavuze ko yamaganye “kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri DRC ziha ubufasha M23” ngo bikaba ari ukuvogera ubusugire bwa DRC.

Iki Gihugu kigendeye kuri ibi birego by’ibihimbano, kikaba cyatangaje ibyemezo by’ibihano cyafashe birimo guhagarika gutanga ibyemezo ku bicuruzwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byoherezwa mu Rwanda, guhagarika ibikorwa bishya by’ubucuruzi hagati ya Guverinoma z’Ibihugu byombi kimwe no gutanga inkunga zahabwaga urwego rw’abikorera mu bikorwa by’iterambere.

Harimo kandi no gusubiramo ibijyanye no kuba Guverinoma ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda, n’ibindi bizaba biteganyijwe kuhabera.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Werurwe 2025, yagaragaje ko yamenye iri tangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Canada “ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ariko isanga ari uguharabika u Rwanda n’icyasha bidashobora kwihanganirwa. Tuzakenera ibisobanuro kuri ibi byatangajwe na Guverinoma ya Canada.”

Mu itangazo rya Canada, kandi yasabye ko hakomeza gukoreshwa inzira z’ibiganiro mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri DRC, kandi ikagaragaza ko ishyigikiye inzira ziri gukoreshwa n’abayobozi bo mu karere.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko “Canada idakwiye kuvuga ko ishyigikiye ingamba z’abayobozi bo mu karere mu nzira z’amahoro, mu gihe yegeka ku Rwanda ibirego byose, ikananirwa gusaba ko Guverinoma ya DRC ibazwa inshingano ku ruhare igira mu bitero igaba ku baturage bayo. Ibi birimo n’ibibombe bikomeje kuraswa mu bitero bigabwa mu bice by’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo bikorwa na FARDC, FDLR na Wazalendo. Guceceka kwa Canada kuri aka kaga gahonyora uburenganzira bwa muntu, ni ikosa ni n’ikimwaro.”

Guverinoma y’u Rwanda isoza ivuga ko ibi bihano byatangajwe na Canada, bitazatanga umuti w’ibibazo by’amakimbirane bihari, icyakora u Rwanda rukizeza ko ruzakomeza gukorana n’Umugabane wa Afurika uri mu nzira z’ibiganiro bigamije gushaka umuti wabyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Menya akayabo k’amamiliyari u Rwanda ruri kwishyuza u Bwongereza n’impamvu

Next Post

Kigali: Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu wa Polisi wo gushakisha abakekwaho ubujura

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu wa Polisi wo gushakisha abakekwaho ubujura

Kigali: Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu wa Polisi wo gushakisha abakekwaho ubujura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.