Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyavugwaga ko inama y’Abakuru b’Ibihugu bitatu (Rwanda, DRCongo na Angola) yasinyiwemo amasezerano y’imishyikirano yo guhagarika intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022.
Mu itangazo yatambukije kuri Twitter ye, Dr Biruta yavuze ko Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bitatu, yagaragaje inzira ziboneye zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’impande zirebwa n’ibibazo bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Nta masezerano y’ubwumvikane cyangwa yo guhagarika intambara yigeze asinywa.”
Yakomeje avuga ko ibyatangajwe ko habayeho amasezerano y’ubwumvikane yo gusaba guhagarika intambara, ari ibinyoma “biyobya rubanda bigamije guca intege intego yo kugera mu mahoro muri Repubulika Ihatanira Demokarasi ya Congo no mu karere.”
Guverinoma ya DRC yari yatangaje ko muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Luanda muri Angola ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 06 Nyakanga 2022, yarangiye u Rwanda n’iki Gihugu byemeranyijwe kuzahura umubano.
Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya DRC, bwavugaga kandi ko iyi nama yanzuye ko M23 ihagaruka vuba na bwandu intambara ndetse ikava mu birindiro irimo nta yandi mananiza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, ahakanye ko iyi nama itigeze isinyirwamo amasezerano yo guhagarika intamabara nyuma yuko hari bamwe mu basesenguzi, bavutangaje ko bitumvikana ukuntu umutwe wa M23 ufatirwa kiriya cyemezo nyamara utari uhagarariwe muri iriya nama.
Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma kuri uyu wa Kane, yari yavuze ko badashobora kuva mu birindiro byabo kuko ari Abanye-Congo kandi batagomba gusubira mu buhungiro.
Maj Willy Ngoma yavuze ko umutwe wa M23 ufite impamvu urwana kandi zumvikane bityo ko mu gihe cyose Leta ya DRC itarubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye, badashobora kumanika amaboko.
RADIOTV10