Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwahamirije Isi ko rwubahiriza amasezerano rwasinye yo kurengera ibidukikije

radiotv10by radiotv10
01/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwahamirije Isi ko rwubahiriza amasezerano rwasinye yo kurengera ibidukikije
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yashyize umukono ku masezerano 16 ajyanye no kurengera ibidukikije, kandi ko rwubahiriza ibyo rusabwa uko bikwiye, rugasaba Ibihugu gutahiriza umugozi umwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu nama yiga ku ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe iri kubera muri Kenya.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus; yavuze ko hari impamvu zihutirwa zo kurengera ibidukikije, zirimo ingaruka zikomeje guterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Ubushyuhe bukabije bukomeje kongera indwara z’umutima. Umwuka uhumanye na wo utera kanseri y’ibihaha, asima, ndetse n’izindi ndwara z’ibihaha zidakira. Hari ibinyabutabire bitera ibibazo mu mitekerereze, indwara z’umutima n’impyiko”

Yakomeje agira ati “Amapfa no kubura amazi bituma abaturage babura ibiribwa bikwiye kuko birushaho guhenda. Imihindagurikire y’ikirere nayo ituma imibu, inyoni n’izindi nyamaswa bihindura imyitwarire n’icyerekezo. Ibyo bituma zikwirakwiza indwara zandura na malaria.”

Arongera ati “Ingaruka z’ihumana ry’ikirere no kugabanuka kw’ibinyabuzima; ntabwo biteye impungenge zo kuzateza ibibazo mu minsi iri imbere, ahubwo ingaruka zabyo tuzirimo uyu munsi. Ibyo bidutegeka kugira icyo dukora mu kurerengera ikirere.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yavuze ko kubera ibi bibazo byose biterwa n’imihindagurikire y’ibihe, hakwiye ingamba kandi zigashyirwamo imbaraga n’Ibihugu bitandukanye.

By’umwihariko Dr Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano menshi yo kurengera ibidukikije, kandi yose rukaba rushyira mu bikorwa ibyo rusabwa byose.

Yagize ati “Ibi biratwibutsa twese ko imikoranire ari ngombwa mu guhangana n’ibibazo by’imibereho bikomoka ku migindagurikire y’ikirere bibangamiye imibereho y’abatuye kuri iyi Si. Uyu kandi ni umwanya wo kwerekana ubushobozi bw’ibyemezo bishingiye ku siyansi mu guhangana n’iki kibazo kibangaiye ibidukikije.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rwashyize umukono ku musazera arenga 16 agamije kurengera ikirere, twayashyize mu mikorere yacu, kandi ducungira hafi uko ashyirwa mu bikorwa. Nishimiye no kubabwira ko twubahiriza ibyo ayo masezerano adusaba byose.”

Dr Ngirente yagaragaje ko Ibihugu byose bigomba gushyira mu bikorwa ibyo bisabwa kugira ngo intego z’Umuryango w’Abibumbye ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, zigerweho.

Dr Ngirente yitabiriye iyi nama
Yagaragarije Isi ko u Rwanda rwubahiriza ibyo rwashyiriyeho umukono

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Muri Tanzania bari mu gahinda ko gupfusha uwabaye Perezida

Next Post

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda aravugwaho kuzamura intugu byanatangiye kumugiraho ingaruka

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ugezweho mu Rwanda aravugwaho kuzamura intugu byanatangiye kumugiraho ingaruka

Umuhanzi ugezweho mu Rwanda aravugwaho kuzamura intugu byanatangiye kumugiraho ingaruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.