Guverinoma y’u Rwanda yasabye abantu kudaha agaciro itangazo ry’iricurano ryitiriwe Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko u Rwanda rwahaye amasaha 24 ingabo zidasanzwe za Congo ziri ku butaka bwarwo, kuba zabuvuyeho.
Iri tangazo ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, ritangira rivuga ko hari abasirikare ba Congo bo mu mutwe udasanzwe bari ku butaka bw’u Rwanda.
Iri tangazo bigaragara ko rikubiyemo ibinyoma, rikomeza ryumvikanamo ko uwaricuze yari anagamije gukomeza gutsindagira ikinyoma cya Congo Kinshasa ko u Rwanda rukorana n’umutwe wa M23, nyamara bihabanye n’ukuri.
Iri tangazo ry’iricurano risoza rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ihaye amasaha 24 izi ngabo za Congo kuba zavuye ku butaka bw’u Rwanda kandi ngo nibitaba ibyo Abanyekongo bose bari mu Rwanda baza kubigiraho ingaruka bagatabwa muri yombi.
Urwego rw’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rwatangaje ko iri tangazo ari iricurano (fake news), rwibutsa ko amatangazo yose y’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bifite aho binyuzwa yaba ku rubuga rwa Twitter rwa “Primature Rwanda no ku rubuga rwa primature.gov.rw”
Please ignore this FAKE NEWS.
All official announcements from the Office of the Prime Minister are posted by @PrimatureRwanda and on https://t.co/VY8VW0pqe4 pic.twitter.com/ttzG8SCajX— Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) January 25, 2023
Ubutumwa bw’Urwego rw’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, busaba abantu “Kudaha agaciro iri tangazo ko ritanga amakuru y’ibinyoma.”
Uburyo nk’ubu bwo gushyira hanze inyandiko z’incurano, bukunze kwifashishwa mu rwego rwo kuyobya abantu, ku buryo bisaba ubushishozi ku bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe babonye inyandiko nk’izi zidasanzwe ziba zirimo n’amakuru anyuranyije n’ukuri.
RADIOTV10