Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwanyomoje amakuru ashinja RDF kuba inyuma y’abagabye ibitero muri DRC

radiotv10by radiotv10
29/03/2022
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwanyomoje amakuru ashinja RDF kuba inyuma y’abagabye ibitero muri DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwahakanye amakuru yatangajwe n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ingabo z’u Rwanda zifasha inyeshyamba zagabye ibitero mu duce two muri Kivu ya Ruguru, buvuga ko ari ibirego bidafite ishingiro.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, ryamagana amakuru yatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu izina ry’Igisirikare cya DRC, ashinja ingabo z’u Rwanda gutera inkunga imitwe yagabye ibitero kuri FARDC.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, rigira riti “Twamaganye byimazeyo ibirego bidafite ishingiro kandi duhamya ko RDF idafite aho ihuriye n’ibikorwa bihungabanya umutekano muri DRC.”

Iri tangazo risohotse nyuma y’ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu ya Ruguru ndetse na bimwe mu Binyamakuru bishinja RDF gufasha inyeshyamba zagabye ibitero mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri uyu wa mbere byabereye mu duce twa Tshanzu na Runyoni.

Ibi birego byagarutse ku basirikare babiri ba RDF bavugwa ko bafashwe mpiri.

Itangazo ry’ubuyobozi bw’u Rwanda, rikomeza ryamagana aya makuru ko ayo mazina y’abo basirikare bavuzwe n’ubundi yavuzwe mu nama yahuje inzego z’ubutasi bw’Igisirikare cy’u Rwanda n’icya DRC yabereye i Kigali tariki 25 Gashyantare 2022.

Iri tangazo rivuga ko ntacyagaraje ko abo basirikare baba barabajijwe mu nzego z’ubutabera, rigira riti “RDF nta musirikare igira ufite izina mu yavuzwe n’itangazo.”

Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko hasanzwe hari urwego rwashyizweho na ICGLR ndetse n’imikoranire yarwo na DRC yo kugenzura ibikorwa by’ubushotoranyi ku mpande zombi, bugasaba ko iryo huriro rihuriweho rya EJVM ndetse n’iry’iperereza rya JIT, yakora iperereza kuri ibyo birego bishinjwa RDF.

Iri tangazo risoza rivuga ko u Rwanda ryagaragaje imikoranire myiza yo gucyura abahoze mu mitwe yahungabanyaga umutekano wa DRC bagashyira intwaro hasi, bityo ko Guverinoma y’u Rwanda itagomba kubazwa imbaraga nke za Guverinoma ya DRC mu kurangiza ibyo bibazo.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo M23 yuburaga imirwano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nabwo hari amakuru yashinjaga Igisirikare cy’u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe.

Gusa icyo gihe, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangaro buhakana ibi birego, buvuga ko RDF ntaho ihuriye n’inyeshyamba za M23 ahubwo ko izateye igitero muri uko kwezi k’Ugushyingo 2021, zari ziturutse muri Uganda.

U Rwanda rwavuze ko abasirikare biswe ab’u Rwanda atari aba RDF

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Gatete uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN yahuye n’uw’u Burundi

Next Post

Hahishuwe ko umuherwe Roman Abramovich ashobora kuba yararogewe mu biganiro bya Russia&Ukraine

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe ko umuherwe Roman Abramovich ashobora kuba yararogewe mu biganiro bya Russia&Ukraine

Hahishuwe ko umuherwe Roman Abramovich ashobora kuba yararogewe mu biganiro bya Russia&Ukraine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.