Ubuyobozi bw’u Rwanda bwahakanye amakuru yatangajwe n’ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ingabo z’u Rwanda zifasha inyeshyamba zagabye ibitero mu duce two muri Kivu ya Ruguru, buvuga ko ari ibirego bidafite ishingiro.
Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, ryamagana amakuru yatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu ya Ruguru mu izina ry’Igisirikare cya DRC, ashinja ingabo z’u Rwanda gutera inkunga imitwe yagabye ibitero kuri FARDC.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, rigira riti “Twamaganye byimazeyo ibirego bidafite ishingiro kandi duhamya ko RDF idafite aho ihuriye n’ibikorwa bihungabanya umutekano muri DRC.”
Iri tangazo risohotse nyuma y’ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Intara ya Kivu ya Ruguru ndetse na bimwe mu Binyamakuru bishinja RDF gufasha inyeshyamba zagabye ibitero mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri uyu wa mbere byabereye mu duce twa Tshanzu na Runyoni.
Ibi birego byagarutse ku basirikare babiri ba RDF bavugwa ko bafashwe mpiri.
Itangazo ry’ubuyobozi bw’u Rwanda, rikomeza ryamagana aya makuru ko ayo mazina y’abo basirikare bavuzwe n’ubundi yavuzwe mu nama yahuje inzego z’ubutasi bw’Igisirikare cy’u Rwanda n’icya DRC yabereye i Kigali tariki 25 Gashyantare 2022.
Iri tangazo rivuga ko ntacyagaraje ko abo basirikare baba barabajijwe mu nzego z’ubutabera, rigira riti “RDF nta musirikare igira ufite izina mu yavuzwe n’itangazo.”
Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko hasanzwe hari urwego rwashyizweho na ICGLR ndetse n’imikoranire yarwo na DRC yo kugenzura ibikorwa by’ubushotoranyi ku mpande zombi, bugasaba ko iryo huriro rihuriweho rya EJVM ndetse n’iry’iperereza rya JIT, yakora iperereza kuri ibyo birego bishinjwa RDF.
Iri tangazo risoza rivuga ko u Rwanda ryagaragaje imikoranire myiza yo gucyura abahoze mu mitwe yahungabanyaga umutekano wa DRC bagashyira intwaro hasi, bityo ko Guverinoma y’u Rwanda itagomba kubazwa imbaraga nke za Guverinoma ya DRC mu kurangiza ibyo bibazo.
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo M23 yuburaga imirwano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nabwo hari amakuru yashinjaga Igisirikare cy’u Rwanda gutera inkunga uyu mutwe.
Gusa icyo gihe, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangaro buhakana ibi birego, buvuga ko RDF ntaho ihuriye n’inyeshyamba za M23 ahubwo ko izateye igitero muri uko kwezi k’Ugushyingo 2021, zari ziturutse muri Uganda.
RADIOTV10