Guverinoma y’u Rwanda yasabye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kurekura mu buryo bwihuse kandi nta mananiza Abanyarwanda babiri bafashwe mu mpera za Kanama 2022 bakaba bafunzwe n’urwego rw’iperereza rwa Congo.
Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha aya amakuru, gitangaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta aherutse kwandikira ibaruwa mugenzi we wa Congo, Christophe Lutundura ko u Rwanda rwababajwe cyane n’ifatwa ry’Abanyarwanda babiri bari basanzwe baba muri Congo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iki kinyamakuru gitangaza ko iyi baruwa ya Minisitiri Dr Vincent Biruta, yanditswe ku ya 04 Ugushyingo 2022, igaragaza ko Guverimoma y’u Rwanda ihangayikishijwe n’ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda basanzwe batuye muri DRC bakomeje gukorwa.
Muri iyo baruwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, amenyesha mugenzi we wa DRC, ko Abanyarwanda babiri bafashwe mu buryo bw’ibanga bagafungwa n’urwego rushinzwe iperereza ruzwi nka ANR (Agence Nationale de Renseignements).
Minisitiri Biruta, asaba ko abo Banyarwanda babiri “barekurwa mu buryo bwihuse kandi hatabayeho amananiza.”
Aba banyarwanda bafashwe, bombi basanzwe baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba ari Dr Nshimiyimana Juvenal wabaye umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rya UNAIDS muri Congo, ubu akaba ari umuyobozi w’umuryango Nyafurika utari uwa Leta witwa AHDO (African Health Development Organization) ushinzwe guteza imbere ubuzima muri Congo.
Hari kandi Moses Mushabe we usanzwe ari umukozi w’uyu Muryango Nyafurika utegamiye kuri Leta, na we akaba akorera muri Congo.
Aba Banyarwanda bafashwe tariki 30 Kanama 2022, bakuwe mu rugo rwa Dr Nshimiyimana muri Congo Kinshasa, bajya gufungwa n’urwego rushinzwe iperereza muri Congo.
Ibikorwa byo kwibasira Abanyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze iminsi kuva umubano w’Ibihugu byombi wazamo igitotsi, binaheruka kugaragara mu Mujyi wa Goma mu cyumweru gishize ubwo hongeraga kuba imyigaragarambyo yo kubamagana no kwamagana u Rwanda.
Muri Gicurasi, FARDC ifatanyije na FDLR bashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda, babakuye ku mupaka aho bari bacunze umutekano, baza kurekurwa nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’ubuyobozi bw’Ibihugu byombi.
Congo kandi yakomeje gushotora u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, birimo n’icyabaye mu masaha macye ashize, aho ku munsi w’ejo hashize, tariki Indwi Ugushyingo, indege y’intambara ya DRC yavogereye ikirere cy’u Rwanda ikaza ikagwa ku kibuga cy’Indege cya Rubavu, ikongera igasubirayo.
Ni igikorwa cyababaje Guverinoma y’u Rwanda, yahise ishyira hanze itangazo ryamagana ubu bushotoranyi bwabaye izuba riva ariko u Rwanda ntirugire igikorwa cya gisirikare rukora mu gusubiza Congo kuri ubu bushotoranyi.
RADIOTV10