Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yamaze impungenge abakeka ko u Rwanda rutazaburana urubanza rwarezwemo n’Umuryango wa Paul Rusesabagina muri Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko rwiteguye gukurikiza ibiteganywa n’amategeko.
Alain Mukuralinda yavuze ko igihe cyose hari umuntu wareze Leta y’u Rwanda, idashobora guterera iyo, ahubwo ko ikora ibiteganywa n’amategeko.
Ati “Leta y’u Rwanda na yo ifite uburyo igomba gusubiza icyo kirego, ifite uburyo igomba gushyiraho abavoka n’imyanzuro baba bagomba gukora kandi bakayitangira ku gihe. Abantu ntibagire impungenge igihe cyatanzwe kizagera Leta y’u Rwanda yagize ibyo ikora yasabwe.”
Abunganira umuryango wa Paul Rusesabagina bari batangarije Ijwi rya Amerika ko kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022, wari umunsi ntarengwa wo kuba u Rwanda rwasubije ibyo rwabajijwe kuri uru rubanza.
Alain Mukuralinda yabwiye iyi Radio ko uretse kuba abanyamategeko ba Leta y’u Rwanda bagomba gusubiza ibyo iki Gihugu cyabajijwe ariko bagomba no kuzaburana uru rubanza mu gihe rwaba rukomeje.
Umuryango wa Paul Rusesabagina wakunze kuvuga ko uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ashimuswe, wasabye impozamarira za Miliyoni 400 USD, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo yakunze kugaragaza ibimenyetso ko uyu mugabo atigeze ashimutwa.
Alain Mukuralinda yavuze ko ibizakorwa n’abanyamategeko b’u Rwanda byose bizaba bishingiye ku biteganywa n’amategeko.
Yagize ati “Niba tugomba kugaragaza ko Leta y’u Rwanda itakagombye kujya kuburanira mu rukiko runaka hanze y’Igihugu, nta handi wabigaragariza utagiye muri urwo rukiko.”
Mukuralinda yavuze kandi ko mu biteganywa n’amategeko, harimo no kuba uwarezwe atakwitaba Urukiko.
Ati “Leta y’u Rwanda ifite n’uburenganzira bwo kutitaba, uzi ko ubwo burenganzira buremewe mu rukiko nk’uko mujya mubibona abantu bajya mu rubanza rwageramo hagati bakarwivanamo. Buriya ni ibintu byemewe amategeko aba ateganya.”
Paul Rusesabagina wagejejwe mu Rwanda mu mpera za Kanama 2022, muri Nzeri 2021 yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ariko Ubushinjacyaha bujuririra iki gihano mu Rukiko rw’Ubujurire na rwo mu ntangiro z’ukwezi gushize rukaba rwaragumishijeho iki gihano.
Paul Rusesabagina yahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa byakozwe n’umutwe yashinze wa MRCD-FLN birimo ibitero byagabwe mu mu bice binyuranye birimo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, byanaguyemo inzirakarengane.
RADIOTV10