Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwasubije Tshisekedi wihandagaje akongera gushinja u Rwanda ikinyoma kiremereye

radiotv10by radiotv10
01/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo

Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko impfu z’Abanyekongo bagiye babura ubuzima kubera ibibazo by’umutekano biri mu Gihugu cyabo kuva mu bihe byashize, zikwiye kujya ku gahanda k’abategetsi bacyo, aho kuzegeka ku Bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi.

Yolande Makolo yavugaga ku byatangajwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wavuze ko Igihugu cye cyahuye n’akaga gakomeye mu bihe byatambutse, kahitanye Abanyekongo benshi.

Muri ubu butumwa bwatangajwe na Félix Tshisekedi, yavuze ko Igihugu cye cyapfushije abaturage bagera muri Miliyoni 10 kuva mu bihe byatambutse barimo ngo abaherutse kwitaba Imana mu bice nka Kishishe, Mbambo, Bukombo, Mweso na Nyundo.

Félix Tshisekedi yavuze ko ngo abo bantu bagiye babura ubuzima ngo bigizwemo “uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye n’Ibihugu by’ibituranyi byumwihariko u Rwanda, bibinyujije mu mitwe yitwaje intwaro” ngo byashinze bikanatera inkunga.

Ni mu gihe bizwi ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ari bwo bwakunze gutera inkunga no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro nk’uw’iterabwoba wa FDLR mu bikorwa byagiye bihitana inzirakarengane z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo asubiza kuri ubu butumwa bwatangajwe na Félix Tshisekedi, yavuze ko ibyo yavuze bihabanye n’ukuri.

Yagize ati “Kuri abo bapfuye ndetse n’abakomeje kubura ubuzima muri DRC, ababiri inyuma ba mbere ni abayobozi ba DRC. Abo bayobozi ni bo muzi w’ibibazo kandi ntibakwiye gushaka abandi babitwerera. Ni bo kibazo.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze kandi ko abo bayobozi ari na bo bafite mu biganza byabo umuti w’ibi bibazo byose bikomeje gutuma bamwe mu Banyekongo babura ubuzima.

Ati “Impinduka yose cyangwa umuti ni bo bizavamo. Abapfuye, abavuye mu byabo ndetse n’impunzi babarirwa mu mamiliyoni, bakwiye kuryozwa gusa aba bayobozi ba Congo bagikomeje n’uyu munsi kugaragaraza ko nta bushake bafite mu gushaka umuti w’ibibazo, ahubwo bagakomeza kubitwerera abandi.”

Imiryango mpuzamahanga irimo iyo ku Mugabane wa Afurika nka EAC na SADC yombi Congo Kinshasa ibereye umunyamuryango, imaze iminsi yinjiye mu mikoranire yo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, aho amahanga yose ahuriza ku gusaba ubutegetsi bw’iki Gihugu kuganira n’umutwe wa M23 wagiyeho ugamije kurwanya akarengane kakomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + six =

Previous Post

Kwibuka31: Menya ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe mu Cyumweru cy’Icyunamo

Next Post

Iburengerazuba: Abahinga igihingwa kivamo umusaruro wogeye Isi yose bahishuye imbogamizi bafite n’icyayiteye

Related Posts

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburengerazuba: Abahinga igihingwa kivamo umusaruro wogeye Isi yose bahishuye imbogamizi bafite n’icyayiteye

Iburengerazuba: Abahinga igihingwa kivamo umusaruro wogeye Isi yose bahishuye imbogamizi bafite n’icyayiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.