Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko impfu z’Abanyekongo bagiye babura ubuzima kubera ibibazo by’umutekano biri mu Gihugu cyabo kuva mu bihe byashize, zikwiye kujya ku gahanda k’abategetsi bacyo, aho kuzegeka ku Bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda nk’uko byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi.
Yolande Makolo yavugaga ku byatangajwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wavuze ko Igihugu cye cyahuye n’akaga gakomeye mu bihe byatambutse, kahitanye Abanyekongo benshi.
Muri ubu butumwa bwatangajwe na Félix Tshisekedi, yavuze ko Igihugu cye cyapfushije abaturage bagera muri Miliyoni 10 kuva mu bihe byatambutse barimo ngo abaherutse kwitaba Imana mu bice nka Kishishe, Mbambo, Bukombo, Mweso na Nyundo.
Félix Tshisekedi yavuze ko ngo abo bantu bagiye babura ubuzima ngo bigizwemo “uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye n’Ibihugu by’ibituranyi byumwihariko u Rwanda, bibinyujije mu mitwe yitwaje intwaro” ngo byashinze bikanatera inkunga.
Ni mu gihe bizwi ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ari bwo bwakunze gutera inkunga no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro nk’uw’iterabwoba wa FDLR mu bikorwa byagiye bihitana inzirakarengane z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo asubiza kuri ubu butumwa bwatangajwe na Félix Tshisekedi, yavuze ko ibyo yavuze bihabanye n’ukuri.
Yagize ati “Kuri abo bapfuye ndetse n’abakomeje kubura ubuzima muri DRC, ababiri inyuma ba mbere ni abayobozi ba DRC. Abo bayobozi ni bo muzi w’ibibazo kandi ntibakwiye gushaka abandi babitwerera. Ni bo kibazo.”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze kandi ko abo bayobozi ari na bo bafite mu biganza byabo umuti w’ibi bibazo byose bikomeje gutuma bamwe mu Banyekongo babura ubuzima.
Ati “Impinduka yose cyangwa umuti ni bo bizavamo. Abapfuye, abavuye mu byabo ndetse n’impunzi babarirwa mu mamiliyoni, bakwiye kuryozwa gusa aba bayobozi ba Congo bagikomeje n’uyu munsi kugaragaraza ko nta bushake bafite mu gushaka umuti w’ibibazo, ahubwo bagakomeza kubitwerera abandi.”
Imiryango mpuzamahanga irimo iyo ku Mugabane wa Afurika nka EAC na SADC yombi Congo Kinshasa ibereye umunyamuryango, imaze iminsi yinjiye mu mikoranire yo gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, aho amahanga yose ahuriza ku gusaba ubutegetsi bw’iki Gihugu kuganira n’umutwe wa M23 wagiyeho ugamije kurwanya akarengane kakomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
RADIOTV10