Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yamaganye ikinyoma cyahimbwe n’igisirikare cya DRC (FARDC) cyagaragaje uwo cyise ko ari umusirikare w’u Rwanda wafatiwe ku rugamba, avuga ko uretse kuba ari ikinamico yacuzwe nabi, ari n’ikinyoma cyambaye ubusa.
Ni nyuma yuko mu minsi ishize, FARDC igaragaje umusore uvuga ko yitwa Iradukunda Jean de Dieu, ngo wafatiwe ku rugamba afatanya na M23 mu mirwano ihanganishije uyu mutwe n’igisirikare cya Congo gikorana n’imitwe irimo uw’abajenosideri wa FDLR.
Iki kinyoma cyari cyanamaganiwe kure n’umutwe wa M23, wavuze ko ibyakozwe na FARDC ari ukuyobya uburari byakunze gukorwa na Leta ya Kinshasa, kugira ngo amahanga atita ku bibazo nyirizina biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na we yamaganiye kure iki kinyoma cyahimbwe na FARDC.
Yavuze ko uretse kuba FARDC yanacuze nabi iyi kinamico, hari na gihamya nyinshi zerekana ko uyu musirikare atari uwo mu Ngabo z’u Rwanda.
Yagize ati “Ni ukuvuga ko Ingabo za Congo zatweretse uwo zivuga ko ari umusirikare w’u Rwanda, utazi inite ye cyangwa Komanda we, utanashobora kugaragaza nimero ye mu Ngabo z’u Rwanda.”
Uyu musirikare wagaragajwe na FARDC mu mashusho yashyize hanze, ngo akomoka mu Ntara y’Iburengerazuba, muri ‘Lokarite’ ya Ngororero muri ‘Gurupoma’ y’Umurenge no muri ‘Teritwari’ ya Kazabi [Inzego z’imitegekere itaba mu Rwanda ariko imenyerewe muri DRC].
Minisitiri Ndungirehe, yakomeje agira ati “Ikibazo kiri hano, ni uko izi nzego z’imitegekere ziri muri DRC ariko zitaba mu Rwanda. Abaturage bo mu Rwanda bose bazi neza ko Igihugu cyacu kigira Intara, Uturere, Imirenge, Utugari n’Imidugudu. Nubwo Akarere ka Ngororero kabaho kandi biranazwi, kakagira Imirenge 13 ariko muri yo nta Murenge ubamo witwa Kazabi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yibukije ko atari ubwa mbere FARDC ihimbye ikinyoma nk’iki, kuko na tariki 16 Gashyantare uyu mwaka wa 2024, Umuvugizi w’iki Gisirikare cya Congo, Colonel Guillaume Ndjike, na bwo yari yerekanye uwitwa Ndayambaje Abouba avuga ko ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, ngo ukomoka mu gace kitwa Kayonza wari wambaye impuzankano, nyamara atari ubwa mbere yari yamwerekanye.
Ati “Ariko ikibabaje ni uko Colonel yari yibagiwe ko mu byumweru bicye byari bishize, yari yatweretse uwo muntu ngo wari wafashwe yambaye imyambaro ya gisivile isa nabi, ndetse anambaye ibirenge bigaragara ko atari yarigeze yambara bote za gisirikare mu buzima bwe.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, asoza ubutumwa bwe avuga ko ibi bigaragaza ko igisirikare cya Congo, cyahinduye iturufu ibi binyoma mu rugamba kirimo kurwanamo.
RADIOTV10