Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwataramwe kubera Mukansanga waruhesheje ishema rishashagirana

radiotv10by radiotv10
19/01/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
U Rwanda rwataramwe kubera Mukansanga waruhesheje ishema rishashagirana
Share on FacebookShare on Twitter

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Africa, Iburayi no mu zindi mfuruka z’Isi ndetse n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga n’ubuyobozi bw’amakipe akomeye ku Isi, bacyeje u Rwanda kubera umusifuzi Mukansanga Salima Rhadia wabaye umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru n’abatawukurikira, bose bagaragaje ibyishimo byo kuba baheshejwe ishema n’uyu Munyarwandakazi Mukansanga.

Ku mbuga nkoranyambaga ho byari ibicika aho benshi barimo n’abasanzwe bazi u Rwanda, bongeye kugaragaza uburyo iki Gihugu gikomeje kubera inyenyeri ibindi byinshi.

Kuri Twitter y’Ikipe yo mu Bufaransa Paris Saint Germain (PSG), ubuyobozi bw’iyi kipe bwishimiye uyu Munyarwandakazi wanditse amateka.

Ubutumwa PSG yanyujije kuri Twitter, bugira buti “U Rwanda rukoze amateka, turakwishimiye [Mukansanga].”

Rwanda makes history 👏 Congrats @visitrwanda_now https://t.co/Hi836RWG20

— Paris Saint-Germain (@PSG_English) January 18, 2022

Ubu butumwa bwa PSG isanzwe ifitanye imikoranire na Guverinoma y’u Rwanda, busoza buhamagarira abatuye Isi gusura u Rwanda.

Umunyamakuru mpuzamahanga ukomoka mu Rwanda, Usher Komugisha na we ari mu bishimiye iyi ntambwe ya Mukansanga Salima.

Mu butumwa na we yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Amateka…Umunyarwandakazi Salima Mukansanga abaye umugore wa mbere ubaye umusifuzi wa mbere mu irushanwa ry’igikombe cya Africa kimaze imyaka 65.”

HISTORY! 🎉

Rwandan 🇷🇼 Salima Mukansanga becomes the first ever woman center referee to officiate at an AFCON in the 65-year old history of the event.

She is in charge of the Zimbabwe vs Guinea Group B tie at the Ahmadu Ahidjo Stadium in Yaoundé. #AFCON2021 pic.twitter.com/vfivUzDpXu

— Usher Komugisha (@UsherKomugisha) January 18, 2022

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 11 =

Previous Post

Urukiko rwategetse ko Rusesabagina azaburanishwa mu bujurire adahari

Next Post

Birakekwa ko ubwoko bushya bwa COVID-19 buturuka ku nyamaswa nyuma y’uko Intare ziyisanganywe

Related Posts

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Birakekwa ko ubwoko bushya bwa COVID-19 buturuka ku nyamaswa nyuma y’uko Intare ziyisanganywe

Birakekwa ko ubwoko bushya bwa COVID-19 buturuka ku nyamaswa nyuma y’uko Intare ziyisanganywe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.