Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko idashobora kuganira na Kayumba Nyamwasa kuko ibikorwa bye bihungabanya u Rwanda, bityo ko nta mpamvu yo kuba u Rwanda rwagirana na we imishyikirano.
Byatangajwe na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022.
Mu kiganiro cyahuje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’Itangazazamakuru cyarimo na bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, hagarutswe ku makuru aherutse kuvugwa ko Uganda yohereje itsinda ryagiye kuvugana na Kayumba Nyamwasa.
Kimwe mu bikomeye u Rwanda rwashinjaga Uganda, ni ukuba iki Gihugu cy’igituranyi gutera inkunga umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda ukaba warashinzwe na Kayumba Nyamwasa wari Umusirikare mukuru mu Gisirikare cy’u Rwanda.
Amakuru yavugaga ko Uganda yohereje itsinda ryo kujya kuvugana n’uyu mugabo uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo ko ibyo gukorana na we bihagaze nyuma y’uko u Rwanda na Uganda batangiye inzira yo kubura umubano bigizwemo uruhare n’umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, muri iki kiganiro cyahuje Guverinoma y’u Rwanda n’Itangazamakuru cyanabaye nyuma y’uko Gen Muhoozi asoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, Umunyamakuru yabajije Guverinoma kuri aya makuru yo kuba Uganda yaraganiriye na Kayumba.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, ushinzwe ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko ayo makuru u Rwanda na rwo rwayumvise.
Yagize ati “Tuyumva nk’uko namwe mwayumvise ariko Abagande bagiyeyo muri gahunda zabo zo kumvikana na bariya, twe ntabwo turimo kujyana na bo kuko dufata ba Kayumba Nyamwasa nk’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu, birazwi.”
Yakomeje avuga ko Uganda yagiye kuganira na Kayumba mu mibanire yayo na bo ariko ko ku Rwanda“Nta mpamvu zo kumvikana na bo, ariko ntabwo twe dushobora kujyana na bo ntibishoboka.”
Bamwe mu bafatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda bari no kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda, bagiye bagaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa muri iyi migambi mibisha ku Rwanda.
Nka Nsabimana Callixte alias Sankara wabaye Umuvugizi w’umutwe MRCD-FLN wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda bigahitana ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda, yanavuze ko yibonaniye na Kayumba akaba ari na we umwinjiza muri ibi bikorwa.
Kayumba Nyamwasa wari ugeze ku ipeti rya Lieutenant General, yagiye agira imyanya ikomeye mu Gisirikare cy’u Rwanda aho yanabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, muri Mutarama 2011 yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za Gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
RADIOTV10