Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze ku nzitizi z’urubanza rwa Kabuga zanatanzwemo icyifuzo cyatoneka abarokotse Jenoside

radiotv10by radiotv10
08/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze ku nzitizi z’urubanza rwa Kabuga zanatanzwemo icyifuzo cyatoneka abarokotse Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko hifuzwa ko inzitizi zavutse mu rubanza ruregwamo Kabuga Felicien, zasuzumwa mu buryo bwihuse, akaburanishwa, mu gihe uruhande rwunganira Kabuga rwanasabye ko yarekurwa kubera uburwayi afite.

Dr Jean Damascene Bizimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, habura umunsi umwe ngo Abanyarwanda n’Isi yose binjire mu cyumweru cyo Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Kimwe mu bitoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuba hari abayigizemo uruhare, bataraburanishwa ngo bacirwe imanza.

Kabuga Felicien ni umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu gucura umugambi wa Jenoside no kuwutera inkunga mu buryo budasanzwe.

Ari kuburanishwa n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ariko rukaba ruherutse gufata icyemezo cyo kuba ruhagaritse uru rubanza kugira ngo habanze hasuzumwe uko ubuzima bwe buhagaze.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko ku wa 08 Werurwe 2023 umunyamategeko wa Kabuga Félicien, Emmanuel Altit yasabye ko arekurwa kubera ko ubuzima bwe butifashe neza.

Ubu busabe bwe yabushingiraga kuri raporo y’inzobere yagaragaje ko ubuzima bwa Kabuga bumeze nabi, ku buryo butatuma ashobora kwitabira urubanza aregwamo. Iyi raporo ivuga ko Kabuga afite uburwayi bwa ‘dementia’ butera umuntu kwibagirwa.

Nyuma yo kwiherera no gusuzuma neza ubusabe bw’abunganira Kabuga, abacamanza ba IRMCT batangaje ko bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse iburanisha ry’urubanza rwa Kabuga, kugira ngo habanze hasuzumwe uko ubuzima bwe bwifashe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko icyo bifuza ari uko umwanzuro wafatwa vuba , ubundi akaburana akaba umwere cyangwa agahamwa n’ibyaha akabihanirwa.

Yagize ati “Icyo twifuza ni uko ibirimo gusuzumwa byasuzumwa neza kandi vuba kugira ngo hatangwe ubutabera, abe umwere cyangwa ahamwe n’ibyaha.”

Dr Bizimana kandi yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba Ibihugu by’i Burayi bikomeje kuburanisha abakekwaho gukora Jenoside, gusa yanenze Ibihugu bya Afurika bikomeje kubigiramo intege nke, kuko nta na kimwe kiragira uwo kiburanisha kandi hari ibibacumbikiye, byanashyikirijwe impapuro zo kubata muri yombi

Ati “Nubwo tubyishimira turacyifuza ko umuvuduko waba mwinshi kurushaho, imbaraga zigashyirwamo ari nyinshi, kuko urebye dufite impapuro zisaba gufata abantu bakoze Jenoside zirenga igihumbi (1 000) zoherejwe mu Bihugu by’amahanga bitandukanye harimo n’ibya Afurika.”

Gusa kuri uyu Mugabane hari Ibihugu byagiye bigira abo byohereza, birimo nka Uganda, Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo ndetse na Malawi.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + seventeen =

Previous Post

Inzobere igaragaje ingingo ikomeye y’icyikango kigaragazwa n’imyitwarire ya Congo kuri M23

Next Post

Bacuruza bata amarira mu bicuruzwa byabo kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kubaho

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

The scheduled period for collecting information and photographing residents of Huye, Gisagara, and Nyanza districts in the Southern Province for...

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

by radiotv10
27/11/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

by radiotv10
27/11/2025
0

A group of former Israel Defense Forces (IDF) soldiers, including those who were injured in combat, are on a visit...

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

by radiotv10
27/11/2025
0

Abahoze mu gisirikare cya Israel (IDF/Israel Defense Forces) barimo abamugariye ku rugamba bari mu ruzinduko mu Rwanda, bakinnye n’ikipe y’Igihugu...

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

Perezida Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal asanzwe akunda

by radiotv10
27/11/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal FC yatsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w'Irushanwa ry'i...

IZIHERUKA

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

by radiotv10
27/11/2025
0

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

Agezweho: Abandi babiri barimo umunyamakuru bafunzwe muri dosiye y’amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bacuruza bata amarira mu bicuruzwa byabo kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kubaho

Bacuruza bata amarira mu bicuruzwa byabo kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kubaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.