Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze uko ruri gufasha Ingabo za SADC gutaha n’impamvu ibiri gukorwa byari bikenewe

radiotv10by radiotv10
30/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze uko ruri gufasha Ingabo za SADC gutaha n’impamvu ibiri gukorwa byari bikenewe
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe; yavuze ko u Rwanda ruri guha inzira itekanye n’abaherekeza Ingabo zari mu butumwa bwa SADC muri DRC, rwibutsa ko kuba zari zaragiyeyo, byararushagaho gutiza umurindi amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, ingabo zari zaragiye mu butumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangiye gutaha, nyuma yuko hafashwe icyemezo ko ubu butumwa buhagarara.

Ku munsi wa mbere hagaragaye ko hacyuwe ibikoresho byinshi byiganjemo intwaro, ndetse n’abasirikare bacye, banyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC uzwi nka Grande Barrière (La Corniche).

Nyuma y’amasaha macye iki gikorwa kibaye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda ruri korohereza izi ngabo kwerecyeza muri Tanzani n’ibikoresho byazo.

Yagize ati “U Rwanda ruri guha inzira itekanye ndetse n’abaherecyeza b’imodoka z’ingabo za SAMIDRC n’ibikoresho byabo bava mu burasirazuba bwa DRC banyuze mu Rwanda berecyeza muri Tanzania.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yakomeje avuga ko uku gucyura izi ngabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC guhangana na M23, ari icyemezo cyiza.

Ati “Kuba ingabo za SAMIDRC zariyo [muri DRC] byakomeje kuba impamvu yo gutiza umurindi amakimbirane, none uyu munsi kuba zatangiye gucyurwa bigaragaza intambwe nziza mu gushyigikira inzira z’amahoro ziri gukoreshwa.”

Kuva bimwe mu Bihugu bigize SADC byatangira kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa DRC, byakunze kunengwa n’u Rwanda, rwavugaga ko bitumvikana kuba Umuryango nk’uriya wohereza abasirikare bajya gufatanya n’igisirikare cya Leta yari ikomeje kwikiza abenegihugu bayo, ndetse gikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.

Nyuma yuko umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma ubanje gukubita incuro uruhande bari bahanganye rwari rugizwe na FARDC ndetse n’izi ngabo za SADC ndetse zimwe muri zo ziganjemo iza Afurika y’Epfo zikahasiga ubuzima, Imiryango ya SADC na EAC yahuje ubumwe, ibona ko ibibazo byo muri DRC bitazacyemurwa n’imbaraga za Gisirikare, ahubwo ko hakwiye inzira z’amahoro n’ibiganiro, ari na ho havuye icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bwa SAMIRDC.

Izi ngabo ziri guherecyeza na RDF nyuma yo kugera mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 11 =

Previous Post

Byagenze gute ngo icyamamare mpuzamahanga Travis Scott ateze igihombo gikabije sosiyete yari yamwizeye?

Next Post

Uko byifashe ku rugamba rwa M23 na FARDC mu gihe hari habayeho ubwumvikane bw’agahenge

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byifashe ku rugamba rwa M23 na FARDC mu gihe hari habayeho ubwumvikane bw’agahenge

Uko byifashe ku rugamba rwa M23 na FARDC mu gihe hari habayeho ubwumvikane bw’agahenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.