U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka ibikorwa remezo byasenywe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa yadutse umwaka ushize.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, butangaza ko aba basirikare boherejwe uyu munsi kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026, bagiye ku bw’amasezerano hagati y’u Rwanda na Jamaica agamije kongera kubaka Ibikorwa remezo byasenywe na biriya biza.
Mbere yuko itsinda ry’aba basirikare rigenda, ryabanje guhabwa impanuro n’Umuyobozi wa Diviziyo ya RDF irwanisha Imodoka za Gisirikare, Brigadier General Faustin Tinka mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Brigadier General Faustin Tinka yasabye aba basirikare boherejwe muri Jamaica kuzakoresha ubumenyi bwabo bwose n’ubunyamwuga kugira ngo bazuzuze inshingano zabo nk’icyizere kimaze kugirirwa Ingabo z’u Rwanda, anabibutsa ko ubutumwa bagiyemo bugomba kugirira akamaro abaturage bo muri kriya Gihugu.
Yabasabye kandi kuzakomeza kurangwa n’indangaciro n’ikinyabupfura bisanzwe bizwi kuri RDF. Ati “Ni izi ndangagaciro zatumye mugira izi nshingano.”
Inkubi y’umuyaga wiswe Hurricane Melissa yasenye ibikorwa remezo bigiye gusanwa ku bufasha bwa RDF, wibasye ibirwa bya Caribbe mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, aho Igihugu cya Jamaica kiri mu bice byashegeshwe bikomeye.



RADIOTV10









