U Rwanda rwungutse ikigo cy’ikoranabuhanga mu kuvura Kanseri y’ibere n’indwara z’umutima

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Rwanda hatangijwe ikigo cy’ikoranabuhanga rizafasha abahanga mu by’ubuvuzi bugezweho bwifashisha imirasire [Radiology] kumenya indwara zikomeye zirimo iz’umutima na kanseri y’ibere.

Ikigo gishya cyashyizweho kugira ngo gifashe ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika guteza imbere ikoranabuhanga ry’impinduramatwara ku bibazo by’ubuzima bikomeje kwiyongera.

Izindi Nkuru

Iri huriro rizashyigikira udushya duhindura ubuvuzi ku bibazo bikomeye by’ubuzima birimo indwara z’umutima, kanseri y’ibere, no gutanga serivisi z’ubuzima busanzwe.

Abashoramari 20 baho ni bamwe mu bantu 30 batangiriye muri Afrika bazakirwa muri HealthTech Hub Afrika kandi bazabona aho bakorera hamwe n’ubujyanama, ubufasha bw’inzobere no kubona abashoramari.

Aba bantu 30 batoranyijwe binyuze mu marushanwa afunguye, hamwe na batanu ba mbere batangiye batsindira inkunga y’amafaranga. Muri rusange uwatsinze yahawe 30.000 USD mu gihe uwa mbere n’uwa kabiri bahawe 20.000 USD. Uwa kane n’uwa gatanu bazahabwa 10,000 na 5,000 USD.

Iki kigo kiri mu Rwanda cyatangije ikoranabuhanga rifasha abahanga mu by’ubuvuzi bwifashisha imirasire [Radiology] kumenya indwara zangiza ubuzima, bigatuma  amashusho y’ubuvuzi azajya abonekera ku gihe.

HealthTech-hub izaba umuyoboro-w’ubuzima uhuza abafata ibyemezo na ba rwiyemezamirimo kugira ngo udushya dushobore kwaguka vuba.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr.NGAMIJE Daniel avuga ko ibikorwa nikibi bifungura amarembo ku bushakashatsi bwagutse,

Yagize ati “Ubushakashatsi mu bikorwa byo kwa muganga bijyanye n’ubuzima ni bintu bihora bijya imbere kuko hari indwara nshya ziza, hari ibikoresho biba Bihari bikagenda binozwa kurushaho kugira ngo bibashe gukemura ikibazo kiba cyavutse bityo rero ibi bazadufasha kunoza uburyo bw’ubuvuzi ndetse no kurushaho guhangana n’icyorezo cya COVID-19 gihora kihinduranya ndetse na kanseri yaba iy’Ibere ndetse n’izindi.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga, Musoni Ingabire Paula avuga ko iyi hubtech izafasha abahanga mu byikoranabuhanga ariko cyane cyane mu birebana n’ubuzima.

Yagize ati “Iyi hubtech icyo yitezwe ni uguhuriza hamwe abahanga bacu n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye mu by’ikoranabuhanga ikindi kandi bizihutisha serivise z’ubuzima birimo kugaragaza ibizamini vuba by’indwarazitandukanye.”

Umuyobozi mukuru muri Norrsken muri Afurika y’Iburasirazuba, Pascal Mirongo yavuze ko yizera ko ihuriro rishobora gushakira igisubizo kimwe mu bibazo bikomeye ku isi kandi bikagira ubuzima bwiza ku baturage bo ku mugabane wa Afurika.

Ati “Twizera ko gutangiza ikoranabuhanga mu buvuzi twahisemo kuri Norrsken House Kigali na HealthTech Africa Hub bifite ubushobozi bwo gufasha gukemura bimwe muri ibyo bibazo.”

Akomeza agira ati “Turizera ko ikoranabuhanga ryatejwe imbere muri HealthTech Hub Afurika rizagira icyo rihindura mu kwihutisha gutahura no kubona ubuvuzi bwiza bw’indwara zidakira. Fondasiyo ya Novartis imaze igihe kinini yiyemeje guteza imbere ubuvuzi binyuze mu ikoranabuhanga rigezweho.”

Emmanuel HAKIZIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru