Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bugaragaza ko 78% by’abakurikiranyweho ibyaha mu mwaka w’Ubucamaza ushize, ari urubyiruko, bugasaba ko iki cyiciro cyakwitabwaho kugira ngo imbaraga zacyo zive mu byaha zijye gukorera Igihugu.
Byagaragaye mu gikorwa cyo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025; aho abahuriye mu runana rw’Ubutabera bagaragaje ishusho rusange y’umwaka w’ubucamanza wa 2023-2024.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwavuze ko amadosiye bwakira buri mwaka yiyongera. Mu mwaka ushize yageze ku 90 493, nyamara mu mwaka wa 2017-2018 yari 43 226. Bivuze ko mu myaka itanu ishize amadosiye yingereye ku rugero rwa 47,7%.
Ubushinjacyaha bukomeza bugaragaza ko mu madosiye 90 493 bakiriye mu mwaka ushize; bakoze ibihumbi 90 079 banayafataho umwanzuro. Muri aya madoyise yakozwe; ayaregewe Inkiko ni 46 018 yaregwagamo abantu 61 610.
Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha by’ubujura, gukubita no gukomeretsa; ari byo byiganje mu byo bakiriye mu mwaka ushize, byihariye urugero rwa 57%.
Uru rwego kandi rugaragaza ko 78% by’abaregwaga muri ibyo byaha bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko.
Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique yasabye ko iki cyiciro cyitabwaho mu buryo bwihariye. Ati “Ni imyaka myiza yo gukorera Igihugu. Mu ngamba zitandukanye kandi zigomba kunozwa n’izego zose zibishinzwe; harebwa uburyo uru rubyiruko rwakwitabwaho, maze ijanisha ry’abakora ibyaha rikagabanuka.”
Naho ku ngingo yo gutsinda imanza Ubushinjacyaha buregera inkiko; bagaragaza ko mu mwaka ushize bazitsinze ku rugero rwa 93% bivuye kuri 91%.
Nubwo bifatwa nk’intabwe yatewe mu mwaka ushize; Ubushinjacyaha bugaragaza ko imanza ku byaha byo gusambanya abana; guhoza ku nkeke no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato zo bazitsinze ku rugero rwa 77.2%.
Angelique Habyarimana ati “Mu Gihugu kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] uturangaje imbere; Igihugu kandi cyimakaje ihame ry’uburinganire aho umugore yahawe ijambo ndetse n’ubuyobozi; nanjye ndi Umushinjacyaha Mukuru wa mbere w’umutegarugori, tuzabihashya tutajenjetse.”
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yemeye ko azagira uruhare muri iki gikorwa. Ati “Turizera ko uzazuzuza, kandi tuzafatanya nawe kugira ngo ugere ku nshingano wagiriwe icyizere.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin avuga ko mu rwego rw’Ubucamanza hagikenewe ubufatanye bw’inzego kugira ngo abaturage bahabwe seirvisi inoze.
Ati “Ibi ntabwo bishobora kugerwaho hatabaye ubufatanye busesuye hagati y’inzego ziri mu runana rw’ubutabera. Nsaba ko ubwo bufatanye bwarushaho kwiyongera cyane cyane mu miburanishirize y’imanza ziregwamo Leta n’imanza nshinjacyaha, nk’uko raporo zibyerekana ni zo manza ziganje mu nkiko zacu.”
Izi nzego zose ziyemeje kubakira aho ubutabera bw’u rwanda bugeze; cyane ko imibare y’umuryango mpuzamahanga ukora ibyegeranyo ku butabera (World Justice Project) yo muri 2023; igaragaza ko u rwanda ari urwa mbere muri Afurika mu kugendera ku mategeko, rukaza ku mwanya wa 41 ku Isi yose.
David NZABONIMPA
RADIOTV10
Nuko batareba neza abeshi ninzirakarengane
Bivuze iki c gukatira mayor wanyereje umutungo wa reta 2 yrs warangiza ugakatira umwana wafatanwe 1,5 L za kanyanga 7 yrs aho kugirango yigishwe