Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubucamanza 2023-2024: Abagera muri 78% bakurikiranyweho ibyaha ni urubyiruko

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu w’abakekwaho ubujura butakwa na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bugaragaza ko 78% by’abakurikiranyweho ibyaha mu mwaka w’Ubucamaza ushize, ari urubyiruko, bugasaba ko iki cyiciro cyakwitabwaho kugira ngo imbaraga zacyo zive mu byaha zijye gukorera Igihugu.

Byagaragaye mu gikorwa cyo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2024-2025; aho abahuriye mu runana rw’Ubutabera bagaragaje ishusho rusange y’umwaka w’ubucamanza wa 2023-2024.

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwavuze ko amadosiye bwakira buri mwaka yiyongera. Mu mwaka ushize yageze ku 90 493, nyamara mu mwaka wa 2017-2018 yari 43 226. Bivuze ko mu myaka itanu ishize amadosiye yingereye ku rugero rwa 47,7%.

Ubushinjacyaha bukomeza bugaragaza ko mu madosiye 90 493 bakiriye mu mwaka ushize; bakoze ibihumbi 90 079 banayafataho umwanzuro. Muri aya madoyise yakozwe; ayaregewe Inkiko ni 46 018 yaregwagamo abantu 61 610.

Ubushinjacyaha bukuru bugaragaza ko ibyaha by’ubujura, gukubita no gukomeretsa; ari byo byiganje mu byo bakiriye mu mwaka ushize, byihariye urugero rwa 57%.

Uru rwego kandi rugaragaza ko 78% by’abaregwaga muri ibyo byaha bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique yasabye ko iki cyiciro cyitabwaho mu buryo bwihariye. Ati “Ni imyaka myiza yo gukorera Igihugu. Mu ngamba zitandukanye kandi zigomba kunozwa n’izego zose zibishinzwe; harebwa uburyo uru rubyiruko rwakwitabwaho, maze ijanisha ry’abakora ibyaha rikagabanuka.”

Naho ku ngingo yo gutsinda imanza Ubushinjacyaha buregera inkiko; bagaragaza ko mu mwaka ushize bazitsinze ku rugero rwa 93% bivuye kuri 91%.

Nubwo bifatwa nk’intabwe yatewe mu mwaka ushize; Ubushinjacyaha bugaragaza ko imanza ku byaha byo gusambanya abana; guhoza ku nkeke no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato zo bazitsinze ku rugero rwa 77.2%.

Angelique Habyarimana ati “Mu Gihugu kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika [Paul Kagame] uturangaje imbere; Igihugu kandi cyimakaje ihame ry’uburinganire aho umugore yahawe ijambo ndetse n’ubuyobozi; nanjye ndi Umushinjacyaha Mukuru wa mbere w’umutegarugori, tuzabihashya tutajenjetse.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yemeye ko azagira uruhare muri iki gikorwa. Ati “Turizera ko uzazuzuza, kandi tuzafatanya nawe kugira ngo ugere ku nshingano wagiriwe icyizere.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin avuga ko mu rwego rw’Ubucamanza hagikenewe ubufatanye bw’inzego kugira ngo abaturage bahabwe seirvisi inoze.

Ati “Ibi ntabwo bishobora kugerwaho hatabaye ubufatanye busesuye hagati y’inzego ziri mu runana rw’ubutabera. Nsaba ko ubwo bufatanye bwarushaho kwiyongera cyane cyane mu miburanishirize y’imanza ziregwamo Leta n’imanza nshinjacyaha, nk’uko raporo zibyerekana ni zo manza ziganje mu nkiko zacu.”

Izi nzego zose ziyemeje kubakira aho ubutabera bw’u rwanda bugeze; cyane ko imibare y’umuryango mpuzamahanga ukora ibyegeranyo ku butabera (World Justice Project) yo muri 2023; igaragaza ko u rwanda ari urwa mbere muri Afurika mu kugendera ku mategeko, rukaza ku mwanya wa 41 ku Isi yose.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Mbarushimana says:
    1 year ago

    Nuko batareba neza abeshi ninzirakarengane
    Bivuze iki c gukatira mayor wanyereje umutungo wa reta 2 yrs warangiza ugakatira umwana wafatanwe 1,5 L za kanyanga 7 yrs aho kugirango yigishwe

    Reply

Leave a Reply to Mbarushimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku rujijo rwari ruhari ku mikoreshere y’inote nshya n’igihe zizatangira gukoreshwa

Next Post

Ntibumva impamvu bahawe kugurishiriza amatungo aho babona nko kwihengeka nyamara hari isoko rifunze

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye
IBYAMAMARE

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibumva impamvu bahawe kugurishiriza amatungo aho babona nko kwihengeka nyamara hari isoko rifunze

Ntibumva impamvu bahawe kugurishiriza amatungo aho babona nko kwihengeka nyamara hari isoko rifunze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.