Umwe mu batuye mu Mudugudu w’Ubumwe watujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare, avuga ko inyigisho z’isanamitima za ‘Rabagirana Ministries’ zamufashije gukira ibikomere biremereye yasigiwe na Jenoside, akabasha gusangiza amateka ye abana be, akumva aruhutse.
Rabagirana Ministries nk’umuryango wa gikristu usanzwe ukorera ibikorwa by’isanamitima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ikanigisha abayikoze gusaba imbabazi bakongera bakabana mu mahoro.
Uyu muryango Rabagirana Ministries umaze imyaka irindwi ukora ibikorwa by’isanamtima, aho muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu bukangurambaga bwiswe “Mpore Rwanda” ku ngingo igira iti “Uruhare rw’isanamitima mu rubyiruko mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Byumwihariko uyu Muryango ukomeje kugira uruhare mu gutuma urubyiruko rumenya amateka ruyabwiwe n’ababyeyi babo, bemera kuyababwira nyuma yo gukira ibikomere.
Claudine Umurerwa utuye mu mutugudu w’Ubumwe wa Rusheshe, wiciwe abana muri Jenoside akananduzwa Virusi itera SIDA, yavuze ko nyuma ya Jenoside yabyaye abandi bana, ariko ko byabanje kumugora gusobanurira abana be amateka y’ibyamubayeho.
Avuga ko mu gihe cyo Kwibuka yikingiranaga mu nzu ntagire icyo abwira abana be ariko nyuma yo guhugurwa na Rabagirana Ministries yakize ibikomere abasha kubwira abana be amateka y’ibyamubayeho.
Ati “Abana banjye bakambaza bati ‘kuki uhora ku miti urwaye iki?’ nkajya mu cyumba nkarira nari ntarakira, umutima wanjye wari ukijojoba, ariko maze guhura n’isanamitima ni bwo numvise ngomba kuganiriza abana, bucyeye umwana arambwira ngo ‘hari umuntu wambwiye ko urwaye SIDA’ nahise mwikiriza vuba kuko uwamubwiye yaramfashije. Aho ni ho natangiriye kubaganirira amateka yose y’ibyambayeho.”
Katia Igihozo uri mu rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa y’isanamitima yasanze na we ari mu bagizweho ingaruka na yo nubwo yabaye ataravuka.
Ati “Mfite imyaka umunani nibwo twagiye gushyingura mu cyubahiro abantu bo kwa mama, mubaza byinshi ku byabaye kuko nabonaga boza amagufa, namubaza akambwira ati ‘uyu ni musaza wanjye, uyu ni marume n’abandi’ namubaza byinshi ku byabaye ntambwire we yaransubizaga ngo Barabishe bikarangirira aho.”
Umuhuzabikorwa wa Rabagirana Ministries, Mukunzi Louange avuga ko gusobanurira abana bato ibyabaye, bigorana kuko batabasha kubyakira, ariko ko hashyizweho uburyo bwo kubinyuza mu buryo butabateza ibibazo.
Ati “Mu bana bato biracyatugora cyane kuko ubutumwa dufite buraremereye cyane ugereranyije n’urwego abana bashobora kwakira. Rero bisaba kubinyuza mu bundi buryo, binyuze mu ndirimbo, udukino, mu ikinamico. Nababwira ko turimo kwagura ibyafasha abana kumva amateka bakumva ubwo butumwa bakiri bato kugiran go babikurane.”
Uyu muryango Rabagirana Ministries ufite icyicaro mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka, mu Kagari ka Rusheshe ahari agace bise ‘Umusozi w’Ubumwe’ biturutse ku mateka y’abahatuye; abarokotse Jenoside, abayikoze, abavuye muri Tanzania.
Uyu muryango wahatanze amahugurwa y’isanamitima kuri aba baturage, yatumye bahuza baba umwe hahita hitwa ‘Umudugudu w’Uubumwe’.

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10