Ubumwe bwa Leta na Kiliziya: Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuhango ukomeye muri Gatulika (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirinte, n’abandi bayobozi bakuru mu Gihugu, barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo; bitabiriye umuhango wo kwimika Umwepisikopi mushya wa Diyoseze ya Kabgayi, Balthazar Ntivuguruzwa usimbuye Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023, mu Karere ka Muhanga, ahasanzwe hari icyicaro cya Diyoseze ya Kabgayi.

Izindi Nkuru

Uretse Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, iki gikorwa cyanitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi.

Dr Edouard Ngirente ubwo yageraga ahabereye uyu muhango, yakiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ahita anaramutsa Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali.

Balthazar Ntivuguruzwa yagizwe Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis, mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, tariki 02.

Asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma yo kuzuza imyaka 75 isanzwe iteganywa mu mategeko ya Kiliziya Gatulika.

Smaragde Mbonyintege wanasobanuye ivanjiri mu gitambo cy’Ukarisitiya cyabanjirije uyu muhango nyirizina, yashimiwe na Papa Francis, mu ibaruwa yasomwe n’Umuhagarariye mu Rwanda.

Muri iyi baruwa, Papa Francis yashimiye Smaragde ku bwo kuragira intama z’abakristu Gatulika ba Diyoseze ya Kabgayi, mu myaka 17 amaze ari umushumba wayo.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, kandi yanashimiye Musenyeri mushya Balthazar Ntivuguruzwa wemeye izi nshingano, ndetse anatangaza ko ibiro bya Papa byamusengeye mbere yo kumutoranya.

Abayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango
Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Kabgayi
Ni umuhango witabiriye n’abakritsu gatulika benshi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru