Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe Cyuma Hassan ngo hari icyaha yahamijwe kitagihanwa

radiotv10by radiotv10
17/11/2021
in MU RWANDA
0
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe Cyuma Hassan ngo hari icyaha yahamijwe kitagihanwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ngo kuko mu byaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru harimo kimwe kitakiri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Byatangajwe n’ubushinjacyaha buvuga ko mu byaha byahamijwe Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma, harimo icyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi cyaravanywe mu mategeko mu 2019.

Ubutumwa bw’Ubushinjacyaha bwanyujijwe kuri Twitter, bugira buti “Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Dieudonné.”

Ubu butuma bukomeza bugira buti “Impamvu y’ubujurire bwa kabiri ni ukugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019.”

Ubushinjacyaha busaba ko hagumaho ibindi byaha bitatu byahamijwe Niyonsenga Dieudonné ndetse ngo n’ibihano yahawe bikagumaho.

Tariki 11 Ugushyingo 2021 ubwo Urukiko Rukuru rwasomaga umwanzuro wa ruriya rubanza n’ubundi rwari ubujurire bw’ubushinjacyaha, rwari rwahamije Cyuma Hassan ibyaha bine rumukarita gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro warwo Cyuma Hassan adahari, rwahise rutegeka ko ahita afatwa agafungwa kugira ngo ajye kurangiza biriya bihano.

Cyuma Hassan yaregwaga ibyaha bine ari byo; ukoresha inyandiko mpimbano, Gusagarira inzego z’umutekano, Kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru na kiriya cyo gukoza isoni inzego z’umutekano.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =

Previous Post

Caleb wabaye PS muri MINECOFIN wakatiwe imyaka 6 yabwiye Urukiko ibibazo yagiriye muri Gereza

Next Post

Muhanga: Gitifu wari warahamijwe gusambanya ku gahato umukobwa akamwanduza indwara idakira yahanaguweho ibyaha

Related Posts

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

IZIHERUKA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho
AMAHANGA

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Gitifu wari warahamijwe gusambanya ku gahato umukobwa akamwanduza indwara idakira yahanaguweho ibyaha

Muhanga: Gitifu wari warahamijwe gusambanya ku gahato umukobwa akamwanduza indwara idakira yahanaguweho ibyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.