Mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kumuhamya ibyaha akurikiranyweho birimo ivangura, rukamukatira gufungwa imyaka icyenda.
Ni igihano cyasabwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha ryabaye none ku wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, aho Ubushinjacyaha bwavuze ibyaha bitanu biregwa uyu munyamakuru.
Sengabo Jean Bosco alias Fatakumavuta, aregwa icyaha cyo gutukana mu ruhame, icy’ivangura, icyo gukoresho ibiyobyabwenge, icyo gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ni ibyaha birimo ibishingiye mu byo uyu munyamakuru yatangazaga mu biganiro byatambutse ku miyoboro ya YouTube, birimo kuba yaravuze ko ubukwe bw’umuhanzi The Ben buzabamo akavuyo, ndetse ko ngo uyu muhanzi ameze nk’umwana arizwa n’ubusa, ngo akaba atazi no kuririmba.
Bwavuze kandi ko uyu munyamakuru yakangishije The Ben ko natamuha amafaranga ngo azamuzimya mu rugendo rwe rwa muzika.
Gusa Fatakumavuta waburanye ahakana ibyaha ashinjwa, yavuze ko byose bishingiye ku busesenguzi yakoraga, kandi ko akazi ke k’ubunyamakuru ntakindi yakora uretse ubusensenguzi.
Yagize ati “Ibyaha bandega ndabihakana, kuko umurimo nkora ni ubusesenguzi kandi bwemewe n’amategeko y’itangazamakuru mu Rwanda.”
Ku bukwe bwa The Ben, umunyamategeko Me Bayisenge Irene yagize ati “Niba yaravuze ko ubukwe bwa The Ben buzaba akavuyo kandi akaba yarabivuze mbere y’ubukwe, inkuru y’igihuha ni iyihe ko ubwo bukwe bwari butaraba?”
Ku cyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwagarutse ku byo uregwa yatangaje ku muhanzi Bahati, aho yavuze ko umugore yashatse ari mubi kandi ashaje, ngo akaba yaramushatse kuko ari Umudiyasipora.
Naho ku cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwasobanuriye Umucamanza ko ubwo uregwa yajyanwaga gupimwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya gihanga, yasanzwemo igipimo cya 298.
Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo busabire uregwa igihano, bwasabye Urukiko gumuhamya uregwa ibyaha ashinjwa uko ari bitanu, rukamukatira gufungwa imyaka icyenda.
Ni mu gihe uregwa we yavuze ko yahanagurwaho ibyaha, agahabwa ubutabera ubundi akarekurwa akajya kwita ku muryango we kandi ko asanzwe arwaye indwara y’igisukari (diabetes).
Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza, rwemeza ko icyemezo cyarwo kizasomwa tariki 06 z’ukwezi gutaka kwa Kamena 2025.
RADIOTV10