• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubushinjacyaha bwavuze igihano bwifuza ko gihabwa uwari Umudepite mu Nteko y’u Rwanda wasanganywe intwaro iwe

radiotv10by radiotv10
23/05/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ubushinjacyaha bwavuze igihano bwifuza ko gihabwa uwari Umudepite mu Nteko y’u Rwanda wasanganywe intwaro iwe
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Eugene Barikana wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ubu ukurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yasabiwe gufungwa imyaka ibiri.

Ni igihano cyasabwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza buregamo Barikana ruburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024.

Eugene Barikana n’ubundi mu ibazwa rye utarahakanye ko yasanganywe intwaro ashinjwa gutunga binyuranyije n’amategeko, mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane, yaburanye yemera icyaha, icyakora agasaba Urukiko guca inkoni izamba rukamukuriraho ibihano.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyagezweho mu iperereza, bwasabye Umucamanza guhamya icyaha uregwa, Urukiko rukamukatira gufungwa imyaka ibiri iteganywa mu itegeko ryerekeye gutunga intwaro.

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwumvise ibitangazwa n’impande zombi n’igihano uregwa asabirwa n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yapfundikiye urubanza, akazasoma icyemezo cy’Urukiko mu cyumweru gitaha tariki 29 Gicurasi 2024.

Barikana ugiye kumara ibyumweru bibiri atawe muri yombi dore ko yafashwe tariki 13 Gicurasi 2024, yasanganywe iwe igisasu kimwe cyo mu bwoko bwa Grenade ndetse na magazine y’imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.

Mu ibazwa rye, Barikana yavugaga ko izi ntwaro ari izo yatunze akibana n’abasirikare, akaza kwibagirwa kuzisubiza, ubwo batandukanaga, agasaba kugirirwa imbabazi, kuko yakoze amakosa kandi ayemera.

Ingingo ya 70 y’Itegeko ryerekeye intwaro, ivuga ko  Umuntu wese utunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uhindura ibimenyetso biranga intwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 13 =

Previous Post

Undi mwarimukazi yagiye gutanga kandidatire ngo azahatanire kwinjira mu Nteko y’u Rwanda

Next Post

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda na we yatanze kandidatire ngo azahatanire kuba Umudepite

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umunyarwenya uzwi mu Rwanda na we yatanze kandidatire ngo azahatanire kuba Umudepite

Umunyarwenya uzwi mu Rwanda na we yatanze kandidatire ngo azahatanire kuba Umudepite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.