Ikibazo cy’ubushyuhe bukabije mu Bihugu by’u Burayi Amerika ndetse n’u Bushinwa, cyafashe indi ntera ku buryo hari n’abo bwatangiye guhitana.
Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko hari umusaza w’imyaka 70 wasanzwe mu nzu yapfuye nyuma y’uko atatse ko afite ikibazo cy’ubushyuhe, gusa ngo baracyasuzuma ngo barebe niba koko ari bwo bwamwishe.
Mu bice byinshi byo muri USA n’u Burayi, igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse kigera kuri degree celcius 44 kivuye kuri 32 gisanzweho.
Ikigo gishinzwe kurwanya indwara muri USA, cyatangaje ko buri mwaka nibura hari abantu 700 bapfa bazize ibibazo bifitanye isano n’ubushyuhe, abandi basaga ibihumbi 67 bo bakajya mu bitaro by’indembe kubera icyo kibazo.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10