Urukiko rwo mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo rwakatiye Abashinwa barindwi igifungo cy’imyaka 20 kuri buri umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gucuruza abantu bakomoka muri Malawi no kubahatira gukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba Bashinwa bakatiwe nyuma yo guhamwa n’uko bacuruje Abanya-Malawi 91 hagati ya 2017 na 2019 batari bafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Gihugu, bakabajyana mu ruganda rukora imyenda ya coton ruherereye i Village Deep, ahazwi nko mu cyanya cy’inganda giherereye mu majyepfo ya Johannesburg.
Polisi yabafashe mu mwaka wa 2019 ubwo yagabaga igitero muri urwo ruganda, igasanga abo banyamahanga bafungiwemo mu buryo bubabaje kandi barinzwe n’abantu bafite intwaro, mugihe uru ruganda na rwo rwari ruzengurutswe n’urukuta rurerure.
Mu rubanza, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko aba Bashinwa bakatirwa gufungwa burundu, buvuga ko aba baturage bahohotewe ndetse ko bahatirwaga gukora amasaha 11 ku munsi, iminsi irindwi mu cyumweru, nta bikoresho bibarinda, kandi bakabuzwa gusohoka cyangwa kuvugana n’abandi.
Abahohotewe bavuze ko bakoreraga mu nganda z’Abashinwa muri Malawi, bakaza gushukishwa kujya gukorera muri Afurika y’Epfo.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10