Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

radiotv10by radiotv10
17/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari icyemezo cyafatanywe ubushishozi kandi ko babizeza ko batazabasiga iheruheru kuko bizeye ko ibyo ryasabye bizubahirizwa.

Mu rukerera rw’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo rivuga ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu mujyi wa Uvira bari bamaze iminsi 10 bigaruriye.

Ni icyemezo kitanyuze bamwe mu batuye muri uyu mujyi, byatumye kuri uyu wa Kabiri baramukira mu myigaragambyo, bagaragaza ko batifuza ko iri huriro rirekura uyu mujyi kuko nyuma yo kuwufata bari batangiye kuryama bagasinzira.

Mu kiganiro cyihariye na RADIOTV10, Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Oscar Balinda yavuze ko isi yose yiboneye ko abaturage bishimira iri huriro ryahagurukiye kurandura akarengane n’ibikorwa bibi byimakajwe n’uruhande rwa Leta.

Ati “Abantu bose barabibona ko abantu batakamba ko bari bageze ku mahoro n’umutekano ku bantu bose nta vangura, bari bizeye umutekano w’abari baje kubabohora, bari babohotse mu byukuri.”

Dr Balinda avuga ko ari yo mpamvu iri Huriro ryasabye ko hajyaho uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano w’abaturage bose bo muri uyu mujyi.

Avuga ko mu gihe iri Huriro riri kwitegura kuva muri uyu mujyi, rikomeje kugirana ibiganiro n’abaturage, byo kubahumuriza ko igihe bazaba babasize ntakizabahungabanya.

Ati “Abaturage bacu turaganira, turashyikirana, tuvugana na bo, na bo turi kubabwira tuti ‘ntabwo tuzabasiga iheruheru nituba abo kugenda, tuzabasigira uburyo bwizewe kandi bwumvikanyweho bwo kubarindira umutekano’.”

Mu itangazo rya AFC/M23 ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa w’iri Huriro, Corneille Nangaa, ryavuze ko kiriya cyemezo cyo kurekura Umujyi wa Uvira, cyafashwe nyuma yo kubisabwa n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Dr Balinda avuga ko iki cyemezo kigamije guha amahirwe inzira z’ibiganiro ziriho zikorwa hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iri Huriro bibera i Doha muri Qatar.

Yavuze ko iyo hagize umwe mu bahuza ugeza icyifuzo kuri iri huriro, rikigaho, ryasanga gishyigikira inzira z’amahoro, rikacyubahiriza.

Dr Balinda avuga ko nyuma ya ririya tangazo, abarwanyi ba AFC/M23 batahise bava muri uriya mujyi, kuko icyo bakoze, ari ukugeza ku bahuza kiriya gitekerezo cyo kuwurekura, ndetse n’ibyo iri Huriro risaba, ubundi bwakwemerwa, bakabona kuvamo.

Yavuze ko mbere yuko bagabwaho ibitero byatumye barwana bagafata uriya mujyi, bari mu bice birimo Kamanyola, na Gatogota, ku buryo aho kuzasubira nyuma yo kuwuvamo hatazabura, kandi ko na byo biri mu bigomba kuganirwaho.

Ati “Tuzareba aho twasubira ariko hose ari mu Gihugu cyacu, erega si na bwo bwa mbere twasubira inyuma. Twigeze gusubira inyuma mu mpera za 2022 ubwo hazaga ingabo za East African Regional Force. Rero ni ibintu duhora dukora, twavuye no muri Walikare Centre dusubira inyuma.”

Balinda uvuga ko ibi byose babikora mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwa politiki buganisha ku mahoro arambye, yatangaje ko bizeye ko uruhande bahanganye rutazuririra kuri kiriya cyemezo rugakora amarorerwa.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Next Post

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Related Posts

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

by radiotv10
16/12/2025
0

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye...

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Residents of Uvira City took to the streets in form of protest after the AFC/M23 Coalition announced that it would...

IZIHERUKA

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi
MU RWANDA

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

17/12/2025
Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

Urubyiruko muri Ngororero imibare yarubanye myinshi kubera ubushomeri

17/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.