Monday, January 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/11/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye icyemezo cyafashwe na Perezida Felix Tshisekedi cy’umugambi wo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, rivuga ko bidashoboka, rimwibutsa ko atabifitiye ububasha, rinasaba ubutegetsi bwa DRC kudakomeza kurizana mu bibazo bufitanye n’u Rwanda.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ryagarutse ku ngingo eshatu zirimo ibi byo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, ibijyanye n’igisirikare, ndetse n’ikibazo cyo kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kuzana u Rwanda mu bibazo bya kiriya Gihugu.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ritangira rivuga ku bijyanye n’icyemezo bise ikinyuranye n’ukuri cya Tshisekedi cyanyujijwe mu Nama y’Abaminisitiri kigamije gufungura kiriya Kibuga cy’Indege.

Kanyuka wavuze ko uwo mugambi “uturutse i Kinshasa udashoboka kandi udashobora kwemerwa” yagize ati “Ubutegetsi bwa Kinshasa nta bubasha, yewe nta n’uburenganzira bufite bwo kuba bwagenzura serivisi z’ibikorwa remezo by’ibibuga by’indege biri mu bice byabohowe, bwabanje gusahura no kubyangiza.”

Yakomeje agira ati “Ikibuga cy’Indege kizongera gufungurwa gusa na AFC/M23, aho kuba Tshisekedi Tshilombo cyangwa undi uwo ari we wese.”

Ku bijyanye n’ibya gisirikare, ACF/M23 yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi iyoherezwa ry’ingabo n’ibikoresho bya gisirikare ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gukora, ndetse n’ibijyanye n’intwaro zikomeje guhabwa abacancuro, kimwe n’amacenga y’abarwanira ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Ibyo kuba ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuzana u Rwanda mu bibazo bya kiriya Gihugu, Ihuriro AFC/M23 yavuze ko ari “ngombwa kugaragaza bwa mbere na nyuma ko ibibazo byatewe na Kinshasa, n’ibibazo biri hagati yayo na Repubulika y’u Rwanda, nta na hato bihuriye na Alliance Fleuve Congo/Mouvement du 23 Mars (AFC/M23).”

Iri huriro rikavuga ko Ubutegetsi bwa Congo ari bwo bufite inshingano z’imibanire y’iki Gihugu n’ibituranyi, no gukemura amakimbirane bagirana, ariko budakomeje kwitwaza iri huriro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − two =

Previous Post

Eng.-DRC and Burundi enter new cooperation after Military Collaboration

Next Post

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Related Posts

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko yohereje abakomando bagafata Perezida wa Venezuela kubera kumushinja ubucuruzi...

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodriguez yatangaje ko yiteguye gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerikca ku ngingo z’ingenzi zishingiye...

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

by radiotv10
05/01/2026
0

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagaragaje ko ibyakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America, byo kujya gufata Perezida wa Venezuela...

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

by radiotv10
05/01/2026
0

Nyuma yuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yanditse ubutumwa yibasira Ubuyobozi bwa Qatar abunenga uburyo ngo bwakoresheje ububasha bwabwo n’amafaranga kugira ngo...

Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

Eng.-Qatar Government reacts to Burundi President’s clarifications on Foreign Minister’s controversial statement

by radiotv10
05/01/2026
0

After the Burundian Minister of Foreign Affairs posted a statement criticizing the Government of Qatar, claiming it used its power...

IZIHERUKA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga
MU RWANDA

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

05/01/2026
Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

05/01/2026
Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

Afurika yagize icyo ivuga ku byakozwe na America yagiye gufatira Perezida w’ikindi Gihugu iwe

05/01/2026
Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

Icyakurikiye ubutumwa butavugwaho rumwe bwa Minisitiri wo mu Burundi kuri Qatar yazanyemo n’u Rwanda

05/01/2026
Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

Yampano yahishuye ibyago bikomeye byamubayeho benshi batamenye byamukomerekeje umutima nyuma ya Video

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Perezida w’Agateganyo wa Venezuela yagize icyo asezeranya America nyuma yuko ifashe uwo yasimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.