• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubutumwa buremereye bw’Umukinnyi rurangiranwa i Burayi wakorewe irondaruhu

radiotv10by radiotv10
22/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubutumwa buremereye bw’Umukinnyi rurangiranwa i Burayi wakorewe irondaruhu
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’umwirabura w’Umunya-Brazil, Vinícius José Paixão de Oliveira Júnior ukinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, yavuze ku irondaruhu yakorewe, avuga ko muri iki Gihugu ryafashwe nk’ibintu bisanzwe ariko ko adateze kubyihanganira.

Iri rondaruhu ryakorewe Vinícius Júnior, ryabaye mu ijoro ryacyeye ubwo ikipe ya Real Madrid yakinaga na Valencia warangiye ikipe ye itsinzwe 1-0.

Iri rondaruhu ryakorewe Vinícius Júnior, ryazamuwe n’abafana bari muri sitade baririmbaga indirimbo y’ivangurarugu, ubwo uyu mukinnyi w’umuhanga yatonganaga na Hugo Duro, ndetse uyu Munya-Brazil Vinícius akaza guhabwa ikarita y’umutuku.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Vinícius Júnior yavuze ko atari rimwe cyanwa kabiri cyangwa gatatu akorewe irondaruhu, ati “Byafashwe nk’ibisanzwe muri La Liga [Shampiyona yo muri Espagne]”

Yavuze ko ubuyobozi bw’iyi Shampiyona bwirengagiza irondaruhu rikorerwa bamwe mu bakinnyi, yewe ngo n’Ishyirahamwe ry’umupira muri iki Gihugu cya Espagne rikora irondaruhu, ku buryo aho kurirwanya ahubwo riryimakaza.

Yagarutse kuri bamwe mu bakinnyi b’ibihangange banyuze muri iyi shampiyona, batumaga iryoha nka Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi, avuga ko bageze n’aho bayitirirwa ati “Ariko uyu munsi iyi shampiyona ni iy’ivanguraruhu.”

Icyakora avuga ko hari Abanya-Espagne banga ivanguraruhu ariko bakaba bakomeje guheshwa isura mbi n’aba baryimakaje.

Ati “Muri Brazil, Espagne izwi nk’Igihugu cy’ivangurarugu, kandi ikibabaje bibaho buri cyumweru. Ntacyo narenzaho ngomba kubyemera.”

Vinícius Júnior yasoje ubutumwa bwe avuga ko atazigera na rimwe yihanganira ibikorwa by’ivanguraruhu kandi ko azakoresha ubushobozi bwe bwose akarirwanya.

Ikipe ya Valencia iri gukora iperereza kuri iri rondaruhu ryakorwe umukinnyi w’ikipe bari bahanganye, yatangiye iperereza, ndetse ikaba yamaze guhagarika abakinnyi babiri kuzongera kugaruka muri iyi sitade yayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 3 =

Previous Post

Hatahuwe inzoga y’inkorano ifite izina ridasanzwe ivugwaho gukoresha amahano abayinywa

Next Post

Ntibumva uko ibikorwa byo gutunganya inzu z’Abaminisitiri nko guhindura amarido byatwara Miliyari 5Frw

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ntibumva uko ibikorwa byo gutunganya inzu z’Abaminisitiri nko guhindura amarido byatwara Miliyari 5Frw

Ntibumva uko ibikorwa byo gutunganya inzu z’Abaminisitiri nko guhindura amarido byatwara Miliyari 5Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.