Tuesday, October 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bw’ingenzi bwa Perezida Kagame bwabera buri wese akabando

radiotv10by radiotv10
16/05/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa bw’ingenzi bwa Perezida Kagame bwabera buri wese akabando
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko ahantu habi umuntu yagera uko haba hameze kose, adakwiye kwemera kuhaguma, ahubwo ko aba akwiye gushaka uburyo ahava.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’ubucuruzi ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, rya Harvard University of Business, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023.

Zimwe mu mpanuro yahaye aba banyeshuri biganjemo urubyiruko, muri iki kiganiro bagiranye muri Village Urugwiro, yagarutse ku masomo umuntu akwiye guhora agenderaho.

Yagize ati “Isomo rya mbere, utitaye kuri habi hashoboka waba uri, wahagejejwe n’ibintu bitandukanye cyangwa imbaraga runaka, ntukwiye kwemera kuguma hasi, shaka uburyo bwo guhaguruka.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibi ari na byo byafashije u Rwanda kuko rwigeze kubaho rumeze nk’urwasenyutse burundu ku buryo hari n’abarugeragamo bakibaza niba ruzongera kuba Igihugu.

Ati “Kimwe mu byahitaga bitekerezwa n’umuntu wazaga, yaribazaga ati ‘aba bantu bazashobora kongera kubyuka?’ yewe na bamwe muri twe, hari abibazaga bati ‘ariko ubu tuzava muri aka kangaratete?’.”

Yakomeje avuga ko uko umuntu ahora atekereza uko ibyo bibazo yabivamo, bigera aho umuntu akavuga ati “Oya ntabwo ngomba kubyemera.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko uko umuntu agenda yiyumvamo ko afite ubushobozi bwo kwikura muri ibyo bibazo, bituma n’abandi bashobora kugira icyo bakora, ndetse umuntu akabasha kugera kuri byinshi.

Ati “Icya kabiri, ni gute wabimenya? Hari byinshi byiza byagufasha kubimenya. Uko kwishyira ukizana kugufasha kujya ku ishuri, kugira icyerekezo cy’ubuzima, kuzabona amafunguro, kubasha gukora ubucuruzi, ukabasha gutekereza no gutanga umusaruro, kwigira, ukamenya kwitandukanya n’abandi ndetse no kugira umusanzu mu Gihugu. “

Avuga ko byumwihariko iyo umuntu ari mu buyobozi, aba agomba gukorana n’abaturage ayobora kugira ngo ibyo akora na bo babyibonemo, ndetse na we bamwibonemo.

Perezida Kagame yagaragaje ibyafasha benshi

Aba banyeshuri na bo bamubajije ibibazo

Bishimiye impanuro bahawe na Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − one =

Previous Post

Hamenyekanye imyanzuro yavuye mu biganiro by’u Rwanda na DRCongo ku ngino yihariye

Next Post

Icyamamare Jaden Smith yakoze igikorwa cyumvikanamo ubumuntu buhebuje

Related Posts

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Rwanda is often praised globally for its efforts in gender equality. The country leads in female political representation and has...

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

by radiotv10
14/10/2025
0

Abo mu Kagari ka Gisagara mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, baratabariza umuturanyi wabo ufite ubumuga ubayeho ubuzima...

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

by radiotv10
13/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwashyize hanze itangazo rimenyesha Abanyarwanda bose bifuza kwinjiramo ku rwego rwa Ofisiye, itariki yo gutangira...

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu muhanda Kigali-Muhanga, habaye impanuka yabereye mu Karere ka Kamonyi, yabangamiye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri...

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

Amakuru mashya: Abifuza kwinjira muri Polisi y’u Rwanda bagaragarijwe ibisabwa

by radiotv10
13/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa byo kwiyandikisha ku nkumi n'abasore bifuza kuyinjiramo ku rwego rw’abapolisi bato, birimo...

IZIHERUKA

Challenges women face when starting businesses in Rwanda
MU RWANDA

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

by radiotv10
14/10/2025
0

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

14/10/2025
BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

13/10/2025
Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

Amahirwe ku Banyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’Abofisiye

13/10/2025
AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

AMAKURU MASHYA: Urujya n’uruza mu muhanda Kigali-Muhanga rwabangamiwe

13/10/2025
Uko imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo yagenze mu gace kamwe i Walikare

Amayobera ku cyatumye uruhande ruhanganye na AFC/M23 rufata icyemezo gitunguranye

13/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyamamare Jaden Smith yakoze igikorwa cyumvikanamo ubumuntu buhebuje

Icyamamare Jaden Smith yakoze igikorwa cyumvikanamo ubumuntu buhebuje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Challenges women face when starting businesses in Rwanda

Icyo basabira umuturanyi wabo uri mu buzima bubabaje burimo kuba ahahoze ubwiherero

BREAKING: Rayon yahagaritse Umutoza Afhamia Lotfi itandukana burundu na myugariro wayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.