Perezida Paul Kagame avuga ko ahantu habi umuntu yagera uko haba hameze kose, adakwiye kwemera kuhaguma, ahubwo ko aba akwiye gushaka uburyo ahava.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’ubucuruzi ryo muri Leta Zunze Ubumwe za America, rya Harvard University of Business, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023.
Zimwe mu mpanuro yahaye aba banyeshuri biganjemo urubyiruko, muri iki kiganiro bagiranye muri Village Urugwiro, yagarutse ku masomo umuntu akwiye guhora agenderaho.
Yagize ati “Isomo rya mbere, utitaye kuri habi hashoboka waba uri, wahagejejwe n’ibintu bitandukanye cyangwa imbaraga runaka, ntukwiye kwemera kuguma hasi, shaka uburyo bwo guhaguruka.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibi ari na byo byafashije u Rwanda kuko rwigeze kubaho rumeze nk’urwasenyutse burundu ku buryo hari n’abarugeragamo bakibaza niba ruzongera kuba Igihugu.
Ati “Kimwe mu byahitaga bitekerezwa n’umuntu wazaga, yaribazaga ati ‘aba bantu bazashobora kongera kubyuka?’ yewe na bamwe muri twe, hari abibazaga bati ‘ariko ubu tuzava muri aka kangaratete?’.”
Yakomeje avuga ko uko umuntu ahora atekereza uko ibyo bibazo yabivamo, bigera aho umuntu akavuga ati “Oya ntabwo ngomba kubyemera.”
Perezida Kagame akomeza avuga ko uko umuntu agenda yiyumvamo ko afite ubushobozi bwo kwikura muri ibyo bibazo, bituma n’abandi bashobora kugira icyo bakora, ndetse umuntu akabasha kugera kuri byinshi.
Ati “Icya kabiri, ni gute wabimenya? Hari byinshi byiza byagufasha kubimenya. Uko kwishyira ukizana kugufasha kujya ku ishuri, kugira icyerekezo cy’ubuzima, kuzabona amafunguro, kubasha gukora ubucuruzi, ukabasha gutekereza no gutanga umusaruro, kwigira, ukamenya kwitandukanya n’abandi ndetse no kugira umusanzu mu Gihugu. “
Avuga ko byumwihariko iyo umuntu ari mu buyobozi, aba agomba gukorana n’abaturage ayobora kugira ngo ibyo akora na bo babyibonemo, ndetse na we bamwibonemo.
RADIOTV10