Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ubutumwa Gen.Makenga yagejeje ku bakomando 9.000 binjiye muri AFC/M23 batumye yakira 16.000 mu kwezi kumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwinjije mu gisirikare cyaryo abandi basirikare 9 350 bakurikiye abandi 7 400 ryari riherutse kwakira, aho Maj Gen Makenga yabibukije ko intego yabo ari ugukuraho ubutegetsi bwakomwe n’imigirire mibi.

Amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025, avuga ko “habaye umuhango wo gusoza imyitozo ya gisirikare ku Bakomando bashya barenga 9 350, wabaye tariki 01 Ukwakira 2025 i Tchanzu muri Kivu ya Ruguru.”

Kanyuka kandi yagaragaje amashusho y’uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, aho aba basirikare bashya banagaragaje imwe mu myitozo bahawe.

Aba basirikare bigaragara ko barimo n’ab’igitsinagore, batojwe kurwanisha intwari zirimo izoroheje ndetse n’iza rutura, kimwe n’imyitozo nkarishyamubiri yabafasha guhangana n’umwanzi bakoresheje imbaraga z’umubiri.

Mu butumwa Gen Makenga yagejeje kuri aba basirikare bashya ba AFC/M23, yabibukije ko iki gisirikare, ari icyo kubohora Igihugu hagamijwe kuzanira DRC impinduka.

Ati “Igihugu cyacu cyasenywe kuva cyera n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, bwica abaturage b’Igihugu uko babyishakiye, barica abasivile babaziza ubwoko bwabo, abandi benshi bakaba impunzi. Ni yo mpamvu ARC (M23) yahagurutse kugira ngo igarure ubuyobozi bwiza.”

Gen Makenga wabazaga aba basirikare bashya niba biteguye guharanira izi ntego za AFC/M23, yabibukije ko baje gufasha bagenzi babo basanzwe muri iki Gisirikare, kugera ku ntego yabo yo gukuraho ubutegetsi bwimakaje amacakubiri muri DRC.

Ati “Igihugu cyacu gikeneye kubohorwa, abantu bose bakirimo bakeneye kubohorwa, ibyo rero ni akazi kacu nka M23, nk’igisirikare cyacu. Igihugu cyacu kigomba kubahwa, tugomba kucyubaka, abaturage bacu bakeneye kubahwa, bakeneye igisirikare kizima.”

Gen Makenga kandi yongeye gusaba aba basirikare kuzarangwa n’imyitwarire iboneye, itandukanye n’igaragazwa n’aba Leta ya Kinshasa, bokamwe n’ingeso mbi z’ubujura, gufata ku ngufu abagore, no kwica abaturage b’inzirakarengane.

Ati “Abaturage bazabubahira kuba mwitwaye neza, ibyo rero ni akazi gakomeye, mugomba kurangwa n’imyitwarire iboneye yo hejuru, niba uri mu Gihugu cyawe mu Gihugu cy’abaturage kirimo abaturage bari mu bibazo, mugomba kubashyira imbere. Ntimugende ngo mutangire kwiba, kuko abaturage bacu bahuye n’ibyo bibazo igihe kinini, rero ntimukwiye kubasonga.”

Aba basirikare barenga ibihumbi 9 binjiye mu gisirikare hatarashira ukwezi, AFC/M23 nanone yungutse abandi 7 437 bo barangije muri Nzeri, tariki 14, aho na bwo umuhango wo kubinjiza mu gisirikare wayobowe na Maj Gen Sultani Makenga.

AFC/M23 iherutse kwinjiza abandi basirikare ibihumbi 9
Gen Makenga asaba abasirikare be kurangwa n’imyitwarire myiza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + three =

Previous Post

BREAKING: Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yeguye ataramara n’ukwezi

Next Post

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.