Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda yageneye Perezida

radiotv10by radiotv10
26/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Ubutumwa Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda yageneye Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye cyo kumuha izi nshingano, amwizeza ko we n’abandi bakozi b’iyi Banki bazakorana umurava kugira ngo Igihugu kigire ubukungu bushinze imizi.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ashyizeho abayobozi bashya ba Banki Nkuru y’u Rwanda.

Muri aba bayobozi, Madamu Soraya Hakuziyaremye wari Guverineri Wungirije, yagizwe Guverineri, asimbura John Rwangombwa wari umukuriye.

Nyuma y’Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirenge rishyiraho Soraya ku mwanya wa Guverineri wa BNR, yanditse ku rubuga nkoranyambaga ubutumwa bwo gushimira Perezida Paul Kagame wamugiriye iki cyizere.

Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye nanashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere. Gukorera u Rwanda ku buyobozi bwanyu, ni iby’agaciro gahambaye, hamwe n’itsinda ry’abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda, tuzakora ibishoboka tunagire uruhare mu ntego z’u Rwanda mu kurugeza mu Bihugu bifite ubukungu bwihagazeho.”

Soraya Hakuziyaremye, yahawe izi nshingano zo kuba Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, nyuma y’imyaka ine ari Guverineri Wungirije w’iyi Banki, inshingano yari yarahawe muri Werurwe 2021.

Soraya wari wasimbuye Dr Monique Nsanzabaganwa wari watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, icyo gihe yari amaze imyaka itatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, inshingano yari yarahawe muri 2018.

Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asanzwe ari inararibonye by’imari n’ubukungu, dore ko yanabyigiye ku Mugabane w’u Burayi, aho yize muri Université Libre de Bruxelles ryo mu Bubiligi, aho yize mu bijyanye n’Imari n’Ubucuruzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − seven =

Previous Post

Hemejwe ikigiye gukorwa mu rubanza rw’uwari Gitifu aregwamo kwaka ruswa uwari Captain

Next Post

U Rwanda rwagize icyo rubwira u Bwongereza ku kugaragaza uruhande bwahisemo mu bya Congo

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagize icyo rubwira u Bwongereza ku kugaragaza uruhande bwahisemo mu bya Congo

U Rwanda rwagize icyo rubwira u Bwongereza ku kugaragaza uruhande bwahisemo mu bya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.