Umunyapolitiki Vital Kamerhe, uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye uwamusimbuye gukomeza gushyigikira Perezida Félix Tshisekedi.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025 ubwo yahererekanyaga ubusha n’umusumbuye by’agateganyo Isaac Jean-Claude Tshilumbayi wari Visi Perezida wa Mbere w’Inteko.
Iri hererekanyabubasha, ribaye mu gihe hagitegerejwe ko hatorarwa Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, aho izaba iyobowe by’agateganyo n’uyu Isaac Jean-Claude Tshilumbayi.
Mu ijambo rye, Vital Kamerhe yasabye uyu umusimbuye kuyobora neza Inteko Ishinga Amategeko, kandi akazarangwa no kurengera no gushyigikira Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, n’inyungu rusange z’Igihugu.
Jean-Claude Tshilumbayi usimbuye by’agateganyo Vital Kamerhe, akaba atari anashyigikiye ko yeguzwa, yamushimiye uburyo bakoranye neza, kandi ko yizeye ko bazakomeza gukorana neza kuko amuziho ubunararibonye mu kuyobora Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu musimbura w’agateganyo kandi yizeje ko azakorana imbaraga zose, kugira ngo abashe kugeza ku Nteko ku ntego zayo.
Vital Kamerhe watanze ubwegure bwe ku wa Mbere w’iki cyumweru, mu ibaruwa ye, yavuze ko yeguye ku bushake n’impamvu ze bwite, mu gihe hari abadepite bari basinye inyandiko imutakariza icyizere bamushinja ibirimo kunyereza imari y’Inteko.
Bamwe mu basesenguzi mu bya Politiki, batangaje ko ishyaka rya Tshisekedi ari ryo riri inyuma yo kwegura kwe, kuko ryari rimaze gutahura ko afite umugambi wo kuziyamamaza, kandi hari impungenge ko ashobora kuzitambika umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga.

RADIOTV10