Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
26/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ubutumwa Kamerhe yahaye uwamusimbuye ku Buyobozi bw’Inteko ya Congo bwagarutse kuri Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Vital Kamerhe, uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye uwamusimbuye gukomeza gushyigikira Perezida Félix Tshisekedi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Nzeri 2025 ubwo yahererekanyaga ubusha n’umusumbuye by’agateganyo Isaac Jean-Claude Tshilumbayi wari Visi Perezida wa Mbere w’Inteko.

Iri hererekanyabubasha, ribaye mu gihe hagitegerejwe ko hatorarwa Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, aho izaba iyobowe by’agateganyo n’uyu Isaac Jean-Claude Tshilumbayi.

Mu ijambo rye, Vital Kamerhe yasabye uyu umusimbuye kuyobora neza Inteko Ishinga Amategeko, kandi akazarangwa no kurengera no gushyigikira Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, n’inyungu rusange z’Igihugu.

Jean-Claude Tshilumbayi usimbuye by’agateganyo Vital Kamerhe, akaba atari anashyigikiye ko yeguzwa, yamushimiye uburyo bakoranye neza, kandi ko yizeye ko bazakomeza gukorana neza kuko amuziho ubunararibonye mu kuyobora Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu musimbura w’agateganyo kandi yizeje ko azakorana imbaraga zose, kugira ngo abashe kugeza ku Nteko ku ntego zayo.

Vital Kamerhe watanze ubwegure bwe ku wa Mbere w’iki cyumweru, mu ibaruwa ye, yavuze ko yeguye ku bushake n’impamvu ze bwite, mu gihe hari abadepite bari basinye inyandiko imutakariza icyizere bamushinja ibirimo kunyereza imari y’Inteko.

Bamwe mu basesenguzi mu bya Politiki, batangaje ko ishyaka rya Tshisekedi ari ryo riri inyuma yo kwegura kwe, kuko ryari rimaze gutahura ko afite umugambi wo kuziyamamaza, kandi hari impungenge ko ashobora kuzitambika umugambi wa Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Aba banyapolitiki bombi bashimiranye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 16 =

Previous Post

In 9 months Rwanda received 4,000 returnees from DRC

Next Post

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

by radiotv10
17/11/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, banayobora isinywa ry’amasezerano hagati...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

by radiotv10
17/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye icyemezo cyafashwe na Perezida Felix Tshisekedi cy’umugambi wo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, rivuga ko bidashoboka, rimwibutsa...

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Eng.-DRC and Burundi enter new cooperation after Military Collaboration

by radiotv10
17/11/2025
0

President Félix Tshisekedi of the Democratic Republic of Congo received his Burundian counterpart, Évariste Ndayishimiye, as the two leaders presided...

IZIHERUKA

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi
IMYIDAGADURO

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu Ngimbi noneho Umunyarwanda abasha gusoza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.