Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya Shampiyona, avuga ko bagifite icyizere cyo kuzacyegukana ndetse n’icy’Amahoro, byombi.
Ni nyuma yuko iyi kipe ya Rayon imaze iminsi itari mu bihe byiza, aho ikomeje gutsindwa imikino iheruka gukina irimo uwo yatsinzwe na mucyeba wayo APR FC ku gikombe cya Super Cup.
Nyuma y’uyu mukino Rayon yatsinzwemo na APR ibitego 4-1, hadateye kabiri iyi kipe yatsinzwe na Al Hilal ibitego 4-0 mu mukino wa Shampiyona.
Ibi byatumye abakunzi b’Ikipe ya Rayon Sports, batangira kwiheba ko ikipe yabo iri kugana ahabi, ndetse bahita banakura amaso ku gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka.
Gusa Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon, Murenzi Abdallah, yabahumurije, abizeza ko iyi kipe igifite icyizere cyo kwegukana iki gikombe.
Yagize ati “Icyo nabwira abafana ni uko Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda kiri mu biganza byacu, tugiye kugiharanira kugeza tukibonye.”
Yakomeje agira ati “N’Igikombe cy’Amahoro, ibikombe byombi, amakipe tubihanganiye dukuyemo ayo mu mahanga, tuzakomeza guhatana ku buryo muri Gicurasi, Shampiyona irangira, amahirwe tuzaba tuyafite ahagije.”
Ikipe ya Rayon Sports iheruka Igikombe cya Shamiyona y’u Rwanda muri 2019, mu gihe ibindi byose biheruka, byagiye byegukanwa na mucyeba wayo APR FC ifite n’icy’umwaka ushize wa 2024-2025.
RADIOTV10











