Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa M23 yageneye abaturage bo mu gace gakungahaye nyuma yo kukabohoza

radiotv10by radiotv10
18/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ubutumwa M23 yageneye abaturage bo mu gace gakungahaye nyuma yo kukabohoza
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wahumurije abaturage bo mu gace ka Alimbongo ko muri Teritwari ya Lubero, ubizeza umutekano, ndetse usaba abakuwe mu byabo n’imirwano muri aka gace, gusubira mu ngo bagakomeza imirimo yabo, kandi ko biteguye kubabanira neza kuko basanzwe ari abavandimwe.

Aka gace ka Alimbongo kafashwe na M23 mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024 nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uyu mutwe n’uruhande bahanganye rwa FARDC n’abafasha iki gisirikare cya Leta.

Nyuma y’iyi mirwano, ubuyobozi bwo muri aka gace, bwatangaje ko abaturage bavuye mu byabo kubera imirwano ikomeye yari yirije umunsi wose, bagahungira mu bice bihana imbibi n’aha batuye.

Amashusho yashyizwe hanze n’umutwe wa M23 nyuma yuko umaze gufata aka gace, umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma aba atanga ubutumwa buhumuriza abaturage bo muri aka gace.

Col Willy Ngoma agira ati “Aka kanya turatangaza ko twabohoye Alimbongo. Turasaba abaturage kugaruka mu ngo zabo, rwose nimuze, turi hano turi abavandimwe banyu hano muri Alimbongo.”

Col Willy Ngoma akomeza abahumuriza ko umutwe wa M23 urwanira impamvu yumvikana yo kurandura akarengane kakomeje gukorerwa bamwe mu Banyekongo, gakorwa kandi gashyigikiwe n’ubutegetsi buriho burangajwe imbere n’abo mu nzego nkuru z’Igihugu barimo Perezida ubwe.

Ati “Murabizi ko Tshisekedi ari umwanzi w’Abanyekongo, icyo tubabwira ni iki rero, nimuze mukorane n’umutwe wanyu, umutwe uharanira ukuri n’amahoro.”

Umutwe wa M23 wakunze kuvuga kenshi ko igihe cyose uzajya wumva ibikorwa bibangamira abaturage, aho bizaba bikorerwa hose, utazazuyaza kujya guhangana n’abazaba babikora, aho ubwihuze bwa FARDC n’imitwe nka FDLR na Wazalendo, bakomeje gukora ibikorwa bibi bibangamira abaturage.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi yemeje ko abasirikare ba FARDC biraye mu mitungo y’abaturage bagasahura imitungo yabo, nyuma yuko bari bamaze gutsindwa mu mirwano yabahanganishije na M23 mu gace ka Mambasa muri Teritwari ya Lubero iherereyemo aka gace ka Alimbongo.

Ibi byemejwe na Ministiri ushinzwe Iterambere ry’Icyaro muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Muhindo Nzangi Butondo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 6 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Next Post

Iburengerazuba: Abahinzi b’ibigori bigeze kurira ayo kwarika ubu baramwenyura

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburengerazuba: Abahinzi b’ibigori bigeze kurira ayo kwarika ubu baramwenyura

Iburengerazuba: Abahinzi b’ibigori bigeze kurira ayo kwarika ubu baramwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.