Umutwe wa M23 wahumurije abaturage bo mu gace ka Alimbongo ko muri Teritwari ya Lubero, ubizeza umutekano, ndetse usaba abakuwe mu byabo n’imirwano muri aka gace, gusubira mu ngo bagakomeza imirimo yabo, kandi ko biteguye kubabanira neza kuko basanzwe ari abavandimwe.
Aka gace ka Alimbongo kafashwe na M23 mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024 nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uyu mutwe n’uruhande bahanganye rwa FARDC n’abafasha iki gisirikare cya Leta.
Nyuma y’iyi mirwano, ubuyobozi bwo muri aka gace, bwatangaje ko abaturage bavuye mu byabo kubera imirwano ikomeye yari yirije umunsi wose, bagahungira mu bice bihana imbibi n’aha batuye.
Amashusho yashyizwe hanze n’umutwe wa M23 nyuma yuko umaze gufata aka gace, umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma aba atanga ubutumwa buhumuriza abaturage bo muri aka gace.
Col Willy Ngoma agira ati “Aka kanya turatangaza ko twabohoye Alimbongo. Turasaba abaturage kugaruka mu ngo zabo, rwose nimuze, turi hano turi abavandimwe banyu hano muri Alimbongo.”
Col Willy Ngoma akomeza abahumuriza ko umutwe wa M23 urwanira impamvu yumvikana yo kurandura akarengane kakomeje gukorerwa bamwe mu Banyekongo, gakorwa kandi gashyigikiwe n’ubutegetsi buriho burangajwe imbere n’abo mu nzego nkuru z’Igihugu barimo Perezida ubwe.
Ati “Murabizi ko Tshisekedi ari umwanzi w’Abanyekongo, icyo tubabwira ni iki rero, nimuze mukorane n’umutwe wanyu, umutwe uharanira ukuri n’amahoro.”
Umutwe wa M23 wakunze kuvuga kenshi ko igihe cyose uzajya wumva ibikorwa bibangamira abaturage, aho bizaba bikorerwa hose, utazazuyaza kujya guhangana n’abazaba babikora, aho ubwihuze bwa FARDC n’imitwe nka FDLR na Wazalendo, bakomeje gukora ibikorwa bibi bibangamira abaturage.
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi yemeje ko abasirikare ba FARDC biraye mu mitungo y’abaturage bagasahura imitungo yabo, nyuma yuko bari bamaze gutsindwa mu mirwano yabahanganishije na M23 mu gace ka Mambasa muri Teritwari ya Lubero iherereyemo aka gace ka Alimbongo.
Ibi byemejwe na Ministiri ushinzwe Iterambere ry’Icyaro muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Muhindo Nzangi Butondo.
RADIOTV10