Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Perezida w’u Bufaransa yageneye Abanyarwanda bujyanye no Kwibuka31

radiotv10by radiotv10
08/04/2025
in MU RWANDA
0
Ubutumwa Perezida w’u Bufaransa yageneye Abanyarwanda bujyanye no Kwibuka31
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko u Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe binjiyemo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabitangaje mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, abunyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Muri ubu butumwa, Perezida Macron yatangiye avuga ko “none tariki 07 Mata 2025, hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “U Bufaransa burizeza ko bwiyemeje Kwibuka, ukuri n’ubutabera, kandi bwifatanyije byimazeyo kuri uyu munsi mpuzamahanga wo Kwibuka.”

Arongera ati “U Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda mu bitekerezo kandi bubafashe mu mugongo cyane.”

Perezida w’u Bufaransa kandi yaboneyeho gushima intambwe yatewe n’Abanyarwanda bakarangwa n’ubudaheranwa, bagafata icyemezo cyo kongera kwiyubakira Igihugu cyabo, babikesha ubumwe n’ubwiyunge bimakaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Emmanuel Macron yavuze ko ku giti cye yiyemeje gukomeza kuzirikana ibihe by’amajye byabaye mu Rwanda bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe nyuma yuko habayeho kubiba amacakubiri mu Rwanda n’urwango.

Ati “Ubuhamya bubabaje bw’abarokotse, butwibutsa ko tugomba kurwanya inzangano n’amacakubiri uko byaba bimeze kose.”

Yibukije kandi ko kuva muri 2019 ari bwo u Bufaransa bwemeje ko tariki 07 Mata, ari Umunsi wo Kwibuka muri iki Gihugu, mu rwego rwo gufasha abato n’abo mu bihe bizaza kwigira ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Yavuze kandi ko u Bufaransa bukomeje gushyira imbaraga mu gutuma abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, avuga ko kuva yakwiyemeza iyi ntego, hari imanza zikomeye zabaye, kandi hatangwa ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 11 =

Previous Post

Bagaragaje igituma batavurwa kandi barishyuye ‘Mituweli’ bo bafata nk’ikitari gikwiye kuba impamvu

Next Post

Huye: Abarokotse Jenoside bongeye kugaragaza ikikibatera agahinda

Related Posts

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje ko muri iki gice cya kabiri cy’ukwezi k’Ugushyingo, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

by radiotv10
11/11/2025
0

Sosiyete y’Igihigu Ishinzwe Ingufu-REG yasobanuye ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryabaye ku Cyumweru mu bice hafi ya byose by’Igihugu, ryaturutse ku...

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

by radiotv10
11/11/2025
0

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bavuga ko batumva icyatumye umushinga wari watangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere wo guhugura...

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

IZIHERUKA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

by radiotv10
11/11/2025
0

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

Kenya yasobanuye ku byo yashinjwe byo kugira uruhare mu bibazo byo mu Bihugu birimo Congo

11/11/2025
Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

Hasabwe ibisobanuro ku ihagarara ry’umushinga wari gufasha Abanyarwanda kugira imyumvire ku iteganyagihe

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Abarokotse Jenoside bongeye kugaragaza ikikibatera agahinda

Huye: Abarokotse Jenoside bongeye kugaragaza ikikibatera agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.