Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

radiotv10by radiotv10
13/05/2025
in SIPORO
0
Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihanganishije umufana w’iyi kipe uherutse guhohoterwa n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri sitade, wamukubise umutego.

Bikubiye mu butumwa bwashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, bwihanganisha umukunzi w’iyi kipe wagaragaye mu mashusho akubitwa umutego n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri Sitade.

Iki kibazo cyabaye ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025 ubwo ikipe ya Rayon Sports yahuraga na Police FC mu mikino ya Shampiyona, aho uyu mufana yagaragaye ava mu kibuga, agakubitwa umutego n’umwe mu bari bashinzwe umutekano kuri sitade, akagwa nabi.

Ubutumwa bw’iyi kipe, bugira buti “Rayon Sports yihanganishije umukunzi wacu Olivier NISHIMWE wahohotewe n’ushinzwe umutekano (Steward) ku mukino wahuje Rayon Sports na Police FC ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025 kuri Kigali Pele Stadium.”

Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Rayon Sports bukomeza bugira buti “Turashima Police y’u Rwanda ikomeje gukurikirana iki kibazo, tunasaba ko NISHIMWE yahabwa ubutabera.”

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi nyuma yuko amashusho agaragaza iki kibazo akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi uriya musekirite.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ryashyize hanze itangazo, rivuga ko ryababajwe na kiriye gikorwa kigayitse, kandi ko ryatangiye kubikurikirana kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + one =

Previous Post

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Next Post

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Related Posts

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

by radiotv10
09/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe...

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

by radiotv10
09/12/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje itariki izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon...

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino wari uryoheye ijisho w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro...

IZIHERUKA

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye
MU RWANDA

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

12/12/2025
Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

12/12/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye abasirikare barimo abinjiye mu cyiciro cy’Abajenerali ahita anabaha inshingano nshya

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.