Thursday, September 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ubuyobozi bwagize icyo buvuga ku rupfu rw’umwana wishwe n’umuvandimwe we muri Kamonyi

Ubuyobozi bwagize icyo buvuga ku rupfu rw’umwana wishwe n’umuvandimwe we muri Kamonyi

Umwana w’imyaka irindwi wo mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, yakubise majagu murumuna we w’imyaka itatu, ahita yitaba Imana,  aho Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bwemeza ko ari impanuka kuko aba bana bakinaga.

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kidahwe, aho amakuru avuga ko abo bana batigeze bagirana amakimbirane cyangwa ngo babe bari gutongana mbere y’uko impanuka iba.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga bwatangaje ko amakuru bwahawe agaragaza ko urupfu rw’uyu mwana rwatewe n’impanuka, kuko icyo gihe abo bana bariho bakina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mwizerwa Rafiki, yavuze ko uyu mwana wishe umuvandimwe we atari abigambiriye, ahubwo ko ari impanuka yabaye kuko batigeze banatongana.

Ati: “Ni impanuka yabaye kuko amakuru twahawe yemeza ko barimo bakina.”

Ibyo byago byabaye mu gihe ababyeyi b’aba bana bari bagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo, mu gihe abana bari babasigaye bari kumwe.

Nyuma y’icyo gikorwa, ubuyobozi bwahise bugera aho byabereye, buhumuriza umuryango wabuze umwana ndetse hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.

Ku bijyanye n’amategeko, abanyamategeko bagaragaza ko umwana w’imyaka irindwi atarageza ku myaka y’uburyozwacyaha, bityo ko atakurikiranwa mu rwego rw’amategeko nk’umuntu mukuru ku cyaha runaka.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + six =