Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ari mu ruzinduko rw’iminsi ine muri Brazil ku butumire bwa mugenzi we wo muri iki Gihugu, Jose Mucio Monteiro Filho, aho we n’itsinda rimuherekeje banitabiriye imurika International Defence and Security Fair (LAAD 2025) rimurikirwamo ikoranabuhanga n’ibikoresho bya gisirikare.
Amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Mata 2025, buvuga ko Minisitiri Marizamunda ari muri Brazil mu ruzinduko rw’iminsi ine.
Minisiteri y’Ingabo igira iti “Minisitiri w’Ingabo, Hon Juvenal Marizamunda ari kugirira uruzinduko rw’iminsi ine muri Brazil ku butumire bwa mugenzi we Hon Jose Mucio Monteiro Filho.”
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriwe na mugenzi we Hon Jose Mucio Monteiro Filho, ari kumwe n’itsinda rimuherekeje, rigizwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Brazil, Lawrence Manzi ndetse na Brig Gen Patrick Karuretwa.
Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda, ikomeza ivuga ko Minisitiri Marizamunda n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje banitabiriye imurika rizwi nka International Defence and Security Fair (LAAD 2025), risanzwe ryitabirwa n’inzego zirimo iza Leta, kompanyi zigenga ndetse n’inzego za Gisirikare, zimurikiramo ikoranabuhanga rigezweho mu bya gisirikare.
Minisiteri y’Ingabo igakomeza ivuga ko iri tsinda ry’intumwa kandi “Ryaboneyeho guhura n’abayobozi banyuranye bitabiriye iki gikorwa.”
Umubano w’inzego za gisirikare hagati y’u Rwanda na Brazil usanzwe wifashe neza, ndetse muri Kanama umwaka ushinze wa 2024, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Célestin Kanyamahanga, akaba yari yagiriye uruzinduko muri Brazil.
Ubwo Brig Gen Célestin Kanyamahanga n’itsinda ry’abayobozi bari bamuherekeje bakirwaga Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ibikorwa by’Ingamba muri Minisiteri y’Ingabo ya Brazil, Maj Gen Jose Ricardo Meneses ROCHA; impande zombi zagiranye ibiganiro, aho ubuyobozi bw’Ingabo z’ibi Bihugu byombi bwemeranyijwe kurushaho guteza imbere umubano n’imikoranire mu bya gisirikare.

RADIOTV10