Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bukomeje gutuma abahungiye mu Rwanda bagaragaza intimba

radiotv10by radiotv10
13/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bukomeje gutuma abahungiye mu Rwanda bagaragaza intimba
Share on FacebookShare on Twitter

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, ziri mu myigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi bari gukorerwa Jenoside muri DRCongo, aho ibi bikorwa byakomereje ku mpunzi z’i Mahama.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, aho impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe zazindukiraga mu myigaragambyo yo kwamagana ubu bwicanyi.

Ibikorwa byo kwamagana iyicwa ry’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakomereje mu Karere ka Kirehe, aho impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama zaramukiye mu myigaragambyo.

Mu butumwa bwatanzwe n’izi mpunzi, mu majwi aranguruye, zagize ziti “Twamaganye ubwicanyi ndengakamere buri gukorerwa imiryango yacu y’Abatutsi yasigaye muri Congo.”

Bakomeza bagaragaza icyo bifuza, bati “Turashaka amahoro no gutaha.”

Kimwe n’impunzi z’i Kigeme, iz’i Mahama na zo zari zitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bugenewe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buri gukorana n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro muri ubu bwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni ibyapa na byo byanditseho ubutumwa bw’ibyo bifuza, nk’aho bagira bati “Twamaganye Jenoside iri gukorerwa Abatutsi ikozwe na Leta (FARDC) ifatanyije n’imitwe FDLR, NYATURA, PORECO, APCLS na Mai-Mai.”

Ahandi hagira hati “Turambiwe kuba Impunzi, birahagije kuva mu nkambi z’impunzi mu gihe kirenga imyaka 26.”

Ibikorwa by’iyi myigaragambyo byateguwe n’impunzi z’Abanyekongo baba mu Rwanda, bizanakomereza mu zindi nkambi zabo zirimo n’iy’i Mugombwa mu Karere ka Gisagara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Hagaragajwe akayabo k’amamiliyari yafasha gushyira mu bikorwa ibyemerejwe i Nairobi

Next Post

Amakuru mashya ku barimo uw’ibigango bagaragaye bakubita umuntu izuba riva bikamuviramo gupfa

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi
FOOTBALL

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku barimo uw’ibigango bagaragaye bakubita umuntu izuba riva bikamuviramo gupfa

Amakuru mashya ku barimo uw’ibigango bagaragaye bakubita umuntu izuba riva bikamuviramo gupfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.