Umunyamategeko w’i Kampala muri Uganda, yishwe arashwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, bamusanze iwe mu rugo aho yari atuye, bakamurasa ubwo yari avuye mu modoka mu gicuku cy’ijoro.
Uyu munyamategeko witwa Ronnie Mukisa, wakoreraga urugaga rw’Abavoka rwitwa IBC rw’i Kampala, yishwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023.
Amakuru y’iyicwa rya Ronnie Mukisa yemejwe na Polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ko yishwe n’abantu bataramenyekana.
Itangazo ry’Umuvugizi Wungirije wa Polisi nkuru ya Kampaka, ASP Luke Owoyesigyire, rigira riti “Ababibonye bavuze ko umuntu utaramenyekana yagaragaye arasa Mukisa ubwo yari atashye, araza amurasa inshuro nyinhsi mu mutwe.”
Polisi ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Mukisa yari yatashye mu masaha akuze muri iryo joro yarasiwemo.
Iti “Muri iryo joro ryabereyemo ubu bwicanyi, yageze iwe atinze agera aho aparika imodoka nko mu ma saa tanu. Amaze guparika imodoka ye, Mukisa yasubiye inyuma ngo akinge urugi rwo ku gipangu. Ni bwo abaturanyi be bumvise urusaku rw’amasasu.”
Polisi ivuga ko uwarashe nyakwigendera yahise yiruka akurira moto yari imutegereje, igahita imwerecyeza ahantu hataramenyeka.
Ivuga kandi ko Abapolisi bahise boherezwa aharasiwe nyakwigendera, kugira ngo hahite hatangira iperereza, no gushakishwa abakekwaho gukora iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Uyu munyamategeko arashwe nyuma y’ibyumweru bitatu muri Uganda, hishwe umunyamakuru Tusubilwa Ibrahim, uzwi nka Isma Olaxes, wanamamaye nka Jaja Ichili, na we wishwe arashwe mu masaha y’ijoro.
RADIOTV10