Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru: U Rwanda ni urw’136 ku Isi, urwa nyuma muri EAC

radiotv10by radiotv10
03/05/2022
in Uncategorized
0
Ubwisanzure bw’Itangazamakuru: U Rwanda ni urw’136 ku Isi, urwa nyuma muri EAC
Share on FacebookShare on Twitter

Raporo y’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (RSF/Reporteurs Sans Frontiere) igaragaza uko ubwisanzure bw’Itangazamkuru buhagaze, yashyize u Rwanda ku mwanya w’ 136 ku Isi n’amanota 45,15%.

Iyi raporo y’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (RSF), yasohotse kuri uyu munsi hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

U Rwanda ruza kuri uyu mwanya w’ 136, rufite amanota 45,15% mu gihe Norvege ya mbere ifite amanota 92,65%.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ni rwo rwa nyuma aho Kenya iza ku mwanya wa mbere muri aka karere, iri ku mwanya 69 ku rutonde rusange n’amanota 64,59%, igakurikirwa n’u Burundi buri ku mwanya w’ 107 n’amanota 55,74%.

Tanzania iri ku mwanya wa gatatu mu karere, ku rutonde rusange iri ku mwanya w’ 123 n’amanota 48,28%, naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba iri ku mwanya w’ 125 n’amanota 47,66% mu gihe Sudani y’Epfo ari iy’ 128 n’amanota 47,6% naho Uganda yo iri ku mwanya w’ 132 n’amanota 46,35%.

U Rwanda rwa nyuma mu Bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, rwazamutseho imyanya 20 yose kuko muri raporo nk’iyi y’umwaka ushize rwari ku mwanya w’ 156, gusa ni bwo rwari rufite amanota menshi kuko rwari rufite 49,34%.

Uyu muryango w’Abanyamakuru batagira umupaka, uvuga ko hari ibikorwa bya Leta y’u Rwanda bikibangamira umwuga w’Itangazamakuru birimo gufunga abawukora ngo kuba hari abakiburirwa irengero ndetse no kuneka abakora uyu mwuga.

Uvuga ko nk’umunyamakuru Niyonsenge Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yafunzwe azira umwuga we ngo kuko yakoraga ku bibangamiye ubuyobozi.

Gusa Leta y’u Rwanda yakunze gusobanura ko nta munyamakuru ufungirwa umwuga we ndetse ko n’uyu Cyuma Hassan yafungiwe ibyaha yakoze bihabanye n’umwuga yiyitiriraga.

U Burayi burayoboye

Ibihugu 10 bya mbere kuri uru rutonde, byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi, biyobowe na Norvege ifite amanota 92,65%, igakurikirwa na Denmark ifite 90,27%, Sweden ya gatatu ikagira amanota 88,84% naho Estonia ya kane ikagira amanota 88,83%, Finland igakurikira n’amanota 88,43%.

Koreya ya Ruguru yo ni iya nyuma aho ifite amanota 13,92, aho ikurikira Eritrea ifite amanota 19,62% na yo ikurikira Iran ifite 23.22%.

ICUMI BYA MBERE

 

ICUMI BYA NYUMA

RADIOTV10.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Bari bagiye kumushyingura ahita akomangira mu isanduku ababwira ko ari muzima

Next Post

Somalia: Al-Shabaab yagabye igitero karundura bivugwa ko cyaguyemo Abasirikare benshi b’u Burundi

Related Posts

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

IZIHERUKA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

27/11/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Somalia: Al-Shabaab yagabye igitero karundura bivugwa ko cyaguyemo Abasirikare benshi b’u Burundi

Somalia: Al-Shabaab yagabye igitero karundura bivugwa ko cyaguyemo Abasirikare benshi b’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.