Uwigeze kuyobora akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable wavuyeho yeguye, yavuze ko bamwe mu bayobozi b’Uturere begura babitewe no kurambirwa umutwaro w’imitego n’igitutu bashyirwaho na bamwe mu bo bakorana.
Udahemuka Aimable wabaye umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kuva muri Gashyantare 2016 kugeza muri Nyakanga 2017, yavuyeho yeguye ku mpamvu ze bwite nk’uko byatangajwe icyo gihe.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV dukesha iyi nkuru, yavuze ko kuyobora Akarere ari inshingo zitoroshye ariko zinashoboka ariko ko nk’umuntu mushya ukikinjiramo bimutonda kuko umwanya wose aba agomba gukora kubera imiterere ya kariya kazi kaba kareba inzego zose.
Ubwo Udahemuka yegura ku nshingano ze, byatangajwe ko yeguye ku mpamvu ze bwite, icyakora we akavuga ko atari ko byari biri kuko na we yabanje guhamagazwa n’uwari ubakuriye.
Icyo gihe kandi habayeho inkundura yo kwegura kw’abayobozi b’Uturere dutandukanye mu kiswe “Tour du Rwanda”
Udahemuka ati “Byasaga n’ibiha urw’amenyo urwego rwari rudukuriye nka Minisiteri, ntabwo uvuga ngo uyu munsi Nyagatare baragiye, Kamonyi na yo baragiye, ukumva Rusizi baragiye, ukumva Nyabihu baragiye…”
Udahemuka usa nk’unenga imiyoborere ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya kiriya gihe, agira ati “Ku bwa Shyaka na Gatabazi nzi ko byagenjeje amaguru macye ari na byo nifuriza aba batangiye. Erega hari n’ugenda ananijwe.”
Avuga ko hari n’igihe “Njyanama yitendeka kuri Mayor cyangwa kuri nyobozi ikavuga iti beguye cyangwa begujwe ariko bose bandika ko beguye ku mpamvu zabo bwite. Bashatse bazabihindura umuntu akajya avuga impamvu agiye.”
Yanagarutse ku gitutu bashyirwagaho n’uwari umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (NSS) mu Majyepfo, ati “Nta mu mayor wo mu Majyepfo mu bo twavanyeho atokeje igitutu ku buryo akosa igitutu ukumva urahungabanye. Niba akiriho azorohereze aba bashya bagiyeho kugira ngo atazabasigara mu mutwe nk’uko yansigayemo.”
Udahemuka avuga kandi ko muri izo nshingano ziremereye kuriya, nta na rimwe bajya bashimwa ku buryo na byo biri mu baca intege ahubwo bakirirwa basimbuka imitego myinshi batezwe na bamwe mu bo bakorana.
Ati “Abenshi urebye umuntu arazinukwa ariko singiye gutera ubwoba no guca intege bagenzi banjye bagiye bashya. Nibakorane neza nk’ikipe ibyo by’imitego bagerageze kubigabanya.”
Yavuze ko ubwo yeguraga byari byategetswe n’uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis gusa ko ubu yamubabariye.
Avuga ko Kaboneka ubwe yihamagariye uwari Perezida wa Njyanama ya Kamonyi, akamubwira ibyo ari buvuge agaragaza amakosa yatumye uyu Udahemuka yegura.
RADIOTV10