DRCongo: M23 yakubiswe incuro ivanwa mu duce tubiri yari yigaruriye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyagaruje uduce tubiri twari mu maboko y’umutwe wa M23 uherutse kugaba igitero gikomeye i Rutshuru kigatuma bamwe mu baturage bahunga.

Utu duce twagarujwe na FARD, ni Ngugo iherereye muri groupement ya Rugari na Nyasisi yo muri groupement ya Kisigari.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze butangaza ko turiya duce twamaze kuvamo abarwanyi ba M23 bari batwigaruriye.

Éric Mashagiro uyobora groupement ya Rugari yemeje ko ubu ibikorwa byo gutsinsura bariya barwanyi muri kariya gace byarangiye.

Icyakora avuga ko abaturage bahuze ingo zabo bataragaruka, ati “Abahunze baracyari aho bahungiye biriya bitero biheruka. FARDC yo yarangije gutsinsura umwanzi mu bice bya Ngugo na Nyasisi.”

Mu ntangiro z’uku kwezi ni bwo umutwe wa M23 wongeye kubura ibitero aho wateye mu misosi ya Ndiza, Runyoni na Chanzu yo muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Nyuma ya biriya bitero, hari amakuru yashinjaga Igisirikare cy’u Rwanda gutera inkunga bariya barwanyi gusa ubuyobozi bwacyo bwaje kuyanyomoza.

Itangazo ryasohowe na RDF tariki 09 Ugushyingo 2021, ryavugaga ko ingabo z’u Rwanda zidafite uruhare na ruto muri biriya bitero ndetse ko zitanatera inkunga umutwe wa M23.

RDF yavugaga ko abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 batigeze bahungira mu Rwanda ahubwo ko bahungiye muri Uganda, yemeje ko abagabye ibi bitero ari na ho baturutse.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru