Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, avuga ko yakore ibishoboka byose yekwemera na shampiyona akayivamo ariko akarengane kagashira muri Ruhago Nyarwanda.
Nyuma y’uko Rayon Sports yegukanye Igikombe cya Super Cup itsinze mucyeba wayo APR FC ku mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Rayon Sports imaze kwegukana Igikombe yahise ikomereza urugendo rwayo mu Karumuna ho mu Karere ka Bugesera, kwakirwa na Perezida wayo wanejejwe n’intsinzi ya gatatu ivuye kuri mukeba kuva yatangira kuyiyobora.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’itangazamakuru, Uwayezu yabanje kuvuga ko ari intsinzi nziza kuko nkuko ahora abivuga yifuza kubaka ikipe itsinda. Ni intsinzi ivuye ku ikipe ikomeye inshuro eshatu zikurikiranya harimo ebyiri yegukaniyeho igikombe.
Mu bihe bikomeye ntiyasize ikibazo Rayon Sports yahuye nacyo umwaka ushize cyo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro ariko bikarangira ikigarutsemo ndetse ikanagitwara, ashimangira ko byongeye yakora nk’ibyo yakoze kuko adakunda kurenganywa.
Ati “Sinemera akarengane n’amafuti. Uru Rwanda turimo rwamenetsemo amaraso menshi, aho kundenganya wanyica. Ntabwo waza ngo ukinishe ibintu kubera abantu bashaka kurya. Ntabwo amaraso yametse agomba gushira abantu bari muri ubwo butindi. Ruhago si ahantu abantu baza gushirira inzara.”
“Stade irimo abantu ibihumbi 12, ukaza kubababaza kuko wariye uduhumbi dutanu ugatanga udu penaliti tw’amafuti? Ibyo ntabwo bizashoboka. Ni yo mpamvu nakivuyemo nyuma nakigarukamo nkagitwara. Buri gihe ukuri kuratsinda. Bije no muri Shampiyona nayivamo kuko ntemera kurenganywa.”
RADIOTV10RWANDA