Abafite ibikorwa by’amahoteli muri Uganda, basabye ikigo gishinzwe ubukerarugendo guca inkoni izamba mu bikorwa bikomeje kuba byo gufunga amahoteli adafite ibyangombwa.
Ikinyamakuru Daily monitor, kivuga ko kuva ku wa Mbere ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Uganda cyatangiye ibikorwa byo gufunga amahoteli atujuje ibisabwa n’amategeko ndetse atanafite ibyangombwa.
Samora Semakula ukora mu Kigo cy’Ubukerarugendo cya Uganda, yavuze ko byibura 70% y’abafite amahoteli muri Uganda nta byangombwa bafite, bituma batanga serivise mbi, ndetse n’abahahuriye n’ibibazo ntibamenye aho babariza.
Amahoteli agaragaweho kuba ba nyirayo badafite ibyangombwa ariko bujuje ibisabwa, bahabwa amasaha 48 ngo babe babibonye, naho abatabyujuje bari guhabwa amasaha 24 yo gushakira abakiliya andi macumbi yujuje ibisabwa.
Urugaga rw’Abanyamahoteli muri iki Gihugu rwasabye ko bagirana ibiganiro n’inzego zibifite mu nshingano kugira ngo bakemure iki kibazo, icyakora Minisiteri ibifite mu nshingano ivuga ko bahawe igihe gihagije cyo kubikemura.
Bamwe mu bafite amahoteli yafunzwe, bavuga ko bari kubahana bihanukiriye kandi ko ibikorwa byose by’ubucuruzi muri iki Gihugu biba bitanditse.
Ibi bikorwa by’amagenzura byahereye mu Murwa Mukuru wa Uganda, i Kampala ndetse bizakomereza n’ahandi muri iki Gihugu hose, aho inzego zivuga ko bigamije kuzamura urwego rw’imitangire ya serivise muri iki Gihugu.
RADIOTV10