Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Amakuru agezweho ku bagore bigabije imihanda bagaragaza imyanya y’ibanga

radiotv10by radiotv10
05/09/2024
in AMAHANGA
0
Uganda: Amakuru agezweho ku bagore bigabije imihanda bagaragaza imyanya y’ibanga
Share on FacebookShare on Twitter

Abagore batatu baherutse kugaragara mu Murwa Mukuru wa Uganda, i Kampala bambaye ubusa hejuru bavuga ko bari mu myigaragambyo yamagana ruswa, bakaza gutabwa muri yombi, hatangajwe igihe bazagerezwa imbere y’Urukiko.

Aba bagore batatu bagaragaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 02 Nzeri 2024, ubwo bari mu mihanda baririmba ko ruswa ikwiye gucika banisize amarangi.

Berecyeje kandi no ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho bagendaga bavuga ko barambiwe ruswa ivuza ubuhuha muri iki Gihugu byumwihariko ku bayobozi mu nzego nkuru barimo na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko na bamwe mu Baminisitiri.

Aba bagore binjiye mu Nteko Ishinga amategeko bavuga bati “Nta ruswa dukeneye. Nimutabare abana, abagore n’ahazaza, mukemure ikibazo cya ruswa.”

Bavugaga ko abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu n’Abadepite bashyiraho amategeko yo kuzamura imisoro kugira ngo bakunde babone uko biba abaturage basagura ayabo.

Usibye ikibazo cy’imisoro na ruswa, aba bagore bigaragambije bavuga ku kibazo cy’ikimoteri giherutse gushwanyuka kigahitana abantu 35 i Kampala abandi 28 baburirwa irengero.

Iyi myigaragambyo yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda, batangira kubashyigikira bavuga ko hakenewe kurandurwa ruswa kuko isigaye ituma hari serivisi batabona uko bikwiye nk’iz’ubuvuzi, n’iz’uburezi.

Polisi ya Uganda yavuze ko itazigera yihanganira na gato abateza umutekano mucye n’akaduruvayo muri rubanda, ndetse ko aba bagore batatu bafunzwe bazagezwa mu Rukiko tariki ya 12 z’uku kwezi kwa Nzeru 2024.

Raporo zimaze iminsi zikorwa n’Imiryango Mpuzamahanga ku kurwanya ruswa, zigaragaza ko Uganda iza mu myanya ya kure, aho nk’iheruka Uganda yaje ku mwanya wa 141 mu Bihugu 180 byakoreweho isuzuma.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × three =

Previous Post

Menya igisobanuro n’akamaro k’imirongo y’umuhondo yatangiye kugaragara mu mihanda imwe muri Kigali

Next Post

Congo: Gereza ya Makala yapfiriyemo abantu 129 ishobora gufungwa

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Gereza ya Makala yapfiriyemo abantu 129 ishobora gufungwa

Congo: Gereza ya Makala yapfiriyemo abantu 129 ishobora gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.