Abagore batatu baherutse kugaragara mu Murwa Mukuru wa Uganda, i Kampala bambaye ubusa hejuru bavuga ko bari mu myigaragambyo yamagana ruswa, bakaza gutabwa muri yombi, hatangajwe igihe bazagerezwa imbere y’Urukiko.
Aba bagore batatu bagaragaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 02 Nzeri 2024, ubwo bari mu mihanda baririmba ko ruswa ikwiye gucika banisize amarangi.
Berecyeje kandi no ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho bagendaga bavuga ko barambiwe ruswa ivuza ubuhuha muri iki Gihugu byumwihariko ku bayobozi mu nzego nkuru barimo na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko na bamwe mu Baminisitiri.
Aba bagore binjiye mu Nteko Ishinga amategeko bavuga bati “Nta ruswa dukeneye. Nimutabare abana, abagore n’ahazaza, mukemure ikibazo cya ruswa.”
Bavugaga ko abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu n’Abadepite bashyiraho amategeko yo kuzamura imisoro kugira ngo bakunde babone uko biba abaturage basagura ayabo.
Usibye ikibazo cy’imisoro na ruswa, aba bagore bigaragambije bavuga ku kibazo cy’ikimoteri giherutse gushwanyuka kigahitana abantu 35 i Kampala abandi 28 baburirwa irengero.
Iyi myigaragambyo yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda, batangira kubashyigikira bavuga ko hakenewe kurandurwa ruswa kuko isigaye ituma hari serivisi batabona uko bikwiye nk’iz’ubuvuzi, n’iz’uburezi.
Polisi ya Uganda yavuze ko itazigera yihanganira na gato abateza umutekano mucye n’akaduruvayo muri rubanda, ndetse ko aba bagore batatu bafunzwe bazagezwa mu Rukiko tariki ya 12 z’uku kwezi kwa Nzeru 2024.
Raporo zimaze iminsi zikorwa n’Imiryango Mpuzamahanga ku kurwanya ruswa, zigaragaza ko Uganda iza mu myanya ya kure, aho nk’iheruka Uganda yaje ku mwanya wa 141 mu Bihugu 180 byakoreweho isuzuma.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10