Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Habaye igikorwa cy’ubunyamaswa budasanzwe cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba waturutse muri Congo

radiotv10by radiotv10
17/06/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uganda: Habaye igikorwa cy’ubunyamaswa budasanzwe cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba waturutse muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe w’iterabwoba wa ADF, bagabye igitero ku ishuri ryo mu Karere ka Kasese muri Uganda, bica abanyeshuri 25 babahengereye basinziriye. Iri shuri ryabarizwagamo abanyeshuri 50, kugeza ubu habonetse abarokotse batatu mu gihe abandi barenga 20 bashimuswe.

Iki gitero cyagabwe ku Ishuri ryisumbuye rya Peter Hunter Secondary School riherereye ahitwa Nyabugando, hafi y’Umupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ubwo abanyeshuri biga muri iri shuri bari baryamye basinziriye mu macumbi yabo.

Iki gitero cyagabwe kuri iri shuri ryigamo abana b’abahungu gusa, cyaje guhoshwa n’inzego z’igisirikare na Polisi zizobereye mu by’intambara mu buryo budasanzwe zahise zoherezwa kuri iri shuri kugira ngo bamurure aba barwanyi.

Izi nyeshyamba zagabye igitero ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu mutwe w’iterabwoba urwanya ubutegetsi bwa Uganda, usanzwe ufite ibirindiro, zanasize zinatwitse imodoka y’iri shuri, ubundi zinjira mu bubiko bwaryo, ziba ibirimo ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho.

Bivugwa kandi ko aba barwanyi banashimuse abanyeshuri bo muri iki kigo cy’ishuri, bataramenyekana umubare mbere yo kugira ngo zisubire muri DRC.

Mu banyeshuri babarirwa muri 50 bo muri iri shuri, habonetse batatu barokotse iki gitero, mu gihe abandi barenga 20 bikekwa ko bashimuswe n’izi nyeshyamba.

Ni igitero kibayeho ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’umwaka umwe, aho mu kwezi k’Ukuboza 2022, abarwanyi b’uyu mutwe wa ADF bari bagabye ibindi bitero ku butaka bwa Uganda baturutse muri DRC, bwo igisirikare kikivuganamo ibyehebe 11.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + fifteen =

Previous Post

Uwabaye Mayor wa Gasabo n’umunyemari Dubai bamaze kwambara iroza bazaniye Urukiko icyifuzo

Next Post

Ubumwe bwa Leta na Kiliziya: Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuhango ukomeye muri Gatulika (AMAFOTO)

Related Posts

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

by radiotv10
30/10/2025
0

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubumwe bwa Leta na Kiliziya: Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuhango ukomeye muri Gatulika (AMAFOTO)

Ubumwe bwa Leta na Kiliziya: Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuhango ukomeye muri Gatulika (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.