Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda: Hamenyekanye inkurikizi zabaye ku mugabo wakubitiye urushyi Minisitiri mu Kiliziya

radiotv10by radiotv10
28/06/2022
in MU RWANDA, UDUSHYA, UDUSHYA
0
Uganda: Hamenyekanye inkurikizi zabaye ku mugabo wakubitiye urushyi Minisitiri mu Kiliziya
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 39 wakubise urushyi Minisitiri ushinzwe imirimo muri Guverinoma ya Uganda ubwo bari mu misa mu Kiliziya, yatawe muri yombi na Polisi ndetse ubu yatangiye gukora iperereza.

Uyu munyapolitiki usanzwe ari n’Intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yitabiriye igitambo cya misa kuri iki Cyumweru muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Micahael yo muri Paruwasi ya Wera.

Umugabo witwa Michael Okurut wari wagiye gusengera muri iyi kiliziya iherereye mu Karere ka Amuria, yakubise urushyi Minisitiri.

Umuvugizi wa Polisi muri Kyoga y’Iburasirazuba, Oscar Gregg Ageca, yavuze ko icyatumye uyu mugabo akubita Minisitiri itaramenyekana.

Yagize ati “Okurut Micheal yaje mbere nk’abandi bakristu bose ubundi arapfukama arasenga, ubwo yahagurukaga mu buryo butunguranye yakubise urushyi Minisitiri wari uri kumuramutsa [amwifuriza umugisha w’Imana].”

Oscar Gregg Ageca yatangaje ko uyu mugabo wakubise urushyi Minisitiri, yahise afatwa n’abarinzi b’uyu munyapolitiki ubundi bakaza kumushyikiriza Polisi ubu ikirego cye kikaba cyaratangiye gukurikiranwa kuri statio ya Wera.

Polisi ya Uganda, ivuga ko ntakibazo kizwi cyari kiri hagati y’uyu mugabo na Minisitiri yakubise urushyi.

Nubwo impamvu y’uru rushyi itaramenyekana, mu mwaka ushize, Minisitiri Ecweru yigeze guhura n’ikibazo bigatuma abarinzi be bakubita inshyi abantu batatu barimo Padiri mukuru wa Paruwasi ya Wera, Simon Peter Olato ndetse n’abamufasha gusoma misa ari bo Benjamin Otasono na Simon Peter Eriku.

Gusa aya makimbirane yabaye muri Gicurasi umwaka ushize 2021, yari yahoshejwe ndetse uyu muminisitiri yiyunga n’aba bantu batatu bakubiswe n’abarinzi be.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + nine =

Previous Post

Muri DRCongo rwongeye kwambikana, FARDC irashaka kwisubiza Bunagana

Next Post

Abanyarwanda banywa amazi y’inganda basabwe gushishoza, hasohoka urutonde rw’inganda zafunzwe

Related Posts

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
17/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
17/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

by radiotv10
17/12/2025
0

Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe giturikanye abana batatu b’umuryango wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi,...

IZIHERUKA

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026
FOOTBALL

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

17/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda banywa amazi y’inganda basabwe gushishoza, hasohoka urutonde rw’inganda zafunzwe

Abanyarwanda banywa amazi y’inganda basabwe gushishoza, hasohoka urutonde rw’inganda zafunzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.