Wednesday, November 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Ibyabaye ku Badepite 11 b’Abagore bari biyemeje kwigaragambya ntibabyiyumvishaga

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uganda: Ibyabaye ku Badepite 11 b’Abagore bari biyemeje kwigaragambya ntibabyiyumvishaga
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite 11 b’igitsinagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bari biyemeje gukora imyigaragambyo, batawe muri yombi bakiri ku Ngoro y’Inteko ubwo bashakaga kwerecyeza kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, babanza kwinangira bavuga ko nabwo ari ukubangamirwa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, ubwo izi ntumwa za rubanda zo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, ziyemezaga gukora imyigaragambyo yo mu mahoro.

Ni imyigaragambyo n’ubundi yari iyo kwamagana ibyo bavuga ko bakorerwa na Polisi n’inzego z’umutekano ngo zibabangamira mu bikorwa binyuranye birimo n’ibikorwa by’inama.

Izi nzego bashakaga kwamagana, ni na zo zahise zibata muri yombi batararenga umutaru ngo bakore iyi myigaragambyo yabo bari bateguye.

Amafoto n’amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza izi ntumwa za rubanda z’igitsinagore, ziri guhangana na Polisi ubwo yabafataga ibinjiza mu modoka ngo bajye gutabwa muri yombi.

Ubwo aba Badepite bafatwaga, bavugaga mu majwi arangurura, ko n’ibi bakorewe ari ukubangamirwa kuko bari bateguye iyi myigaragambyo yo mu mahoro none bakaba bakomwe mu nkokora n’inzego bashinja kubabangamira.

Batawe muri yombi batageze ku ntego yabo

Bari biyemeje gukora imyigaragambyo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Icyemezo cya mbere cyafatiwe uwagaragaye akora ibiterasoni cyamenyekanye

Next Post

Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

by radiotv10
25/11/2025
0

Amafoto mashya ya Michelle Obama, Madamu wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yazamuye impaka ndende...

IZIHERUKA

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare
AMAHANGA

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

26/11/2025
Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

26/11/2025
Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

26/11/2025
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Abandi barwanyi ba FDLR bacyuwe na MONUSCO ibashyikiriza u Rwanda

26/11/2025
Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

Abari abasirikare ba Israel barimo abamugariye ku rugamba baje mu Rwanda bahise bavuga uko barubonye

26/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

Moses Turahirwa watangaje ibyateje impaka yahamagajwe na RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

Byafashe indi ntera: Imiterere y’aka gace yatumye kaba indiri y’abanyarugomo

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.